AmakuruPolitiki

U Rwanda na Senegal bameranyije ubufatanye mu bya gisirikare

U Rwanda na Senegal bemeranyije gushimangira ubufatanye mu mikoranire y’urwego rwa gisirikare.Minisiteri y’Ingabo z’u yatanga je ko ibi biganiro byabaye ku wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023.

Ibi byashimangiwe na Major General Vincent Nyakarundi Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, ndetse na mugenzi we ukuriye Ingabo za Senegal, (SAF) Gen Mbaye Cissé, baganira ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare.

Maj Gen Vincent Nyakarundi, ni umwe mu bari mu itsinda ryitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano muri Afurika yaberaga I Dakar muri Senegal.

Iyi nama mpuzamahanga ya Dakar y’amahoro n’umutekano muri Afurika, ngo yabaye umwanya mwiza wo gushimangira ubufatanye busanzweho hagati ya RDF na SAF.Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Gen (Rtd) James Kabarebe nawe yahuye na Hon. El Hadji Omar Youm, Minisitiri w’Ingabo wa Senegal.Mu biganiro bagiranye byibanze ku gukomeza gushimangira umubano mwiza w’u Rwanda na Senegal.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger