AmakuruImikino

Mu ikipe ya AS Kigali haciyemo Serwakira

Visi Perezida wa AS Kigali, Seka Fred n’Umutoza wayo Cassa Mbungo André beguye ku mirimo yabo nyuma y’umusaruro mubi iyi kipe imaranye iminsi.

Aba bombi beguye ku wa Gatatu, tariki 29 Ugushyingo 2023 nyuma y’inama yahuje abakinnyi na bamwe mu bayobozi b’iyi kipe.

Muri iyo nama abakinnyi bagaragarije ubuyobozi ko ikibazo gikomeye bafite atari ibirarane by’amezi abiri y’imishahara ko ahubwo batagishaka umutoza kuko abafata mu buryo batishimiye.

Ni ku nshuro ya kabiri ubuyobozi bwa AS Kigali bwari busabye uyu mutoza kwegura nyuma y’amezi asaga ane yongereye amasezerano y’umwaka.

IGIHE dukesha iyi nkuru iravuga ko yamenye amakuru ko kuri iyi nshuro ya kabiri, Cassa Mbungo yemeye kwegura ndetse yamaze gushyikiriza ubuyobozi bwa AS Kigali ibaruwa.

Muri rusange, nyuma yigenda rya Perezida Shema Fabrice mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, AS Kigali yagowe cyane n’ubuzima bwiganjemo ubukene ndetse amakuru avuga ko uyu mugabo yasabwe kugaruka akababwira ko ubu ahuze ariko ashobora kuzaza umwaka utaha wa 2024.

Kugeza ubu ku munsi wa 11 wa Shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa 13 n’amanota 10 gusa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger