AmakuruAmakuru ashushye

U Rwanda mu bihugu byasabye kwakira igikombe cy’ Afurika cya Basketball

(FERWABA) Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryemeye ko bamaze kwandika ibaruwa isaba ko bajya mu bihugu bihatanira amahirwe yo kwakira imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFROBASKET) kizaba mu 2021.

FERWABA ibona u Rwanda muri rusange rwujuje ibisabwa byose kugira ngo bakire imikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu mukino w’intoki wa Basketball , nkuko byatangajwe na Mugwiza Desiré uyobora FERWABA.

Mugwiza Desiré mu kiganiro yagiranye na The New Times, yagize ati “Twohereje ubusabe bwacu mu mpuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball muri Afurika kugira ngo tuzakire imikino y’igikombe cya Afurika mu bagabo bakuru kuko tubona ko twujuje ibisabwa  byose birimo amahoteli n’ibibuga byabugenewe”.

FIBA AfroCan izajya izajya iba buri myaka ibiri mu gihe FIBA AfroBasket iba buri nyuma y’imyaka ine.

Muri iyi gahunda yo kwakira iyi mikino , uyu mwanya u Rwanda ruwuhanganiye na Mali ndetse na Sénégal kuko nabo bifuza kwakira iyi mikino.

Ikipe y’u Rwanda ya Basketball ntabwo ikunze kubona umwanya mwiza mu mikino Nyafurika, izitabira imikino y’akarere ka gatanu (Zone V)izabera muri Uganda guhera tariki 26 Kamena kugeza tariki ya 1 Nyakanga 2019 hashakwa itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu harebwa abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (FIBAAfro Can) kizabera muri Mali mu mpera za 2019.

Mugwiza Desire perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda
Twitter
WhatsApp
FbMessenger