AmakuruPolitiki

U Burusiya buherutse kwiyambazwa na DR Congo bwayijeje ubufasha ku guhangana n’u Rwanda

Igihugu cy’u Burusiya cyatangaje ko cyasabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyishyigikira mu birego irega u Rwanda, kiyizeza gusuzuma ubwo busabe no kuyishyigikira mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwayo.

Ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula, yahuye n’abadiplomate bahagarariye muri RDC ibihugu bibarizwa mu kanama gahoraho ka Loni gashinzwe umutekano.

Ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Congo bitewe n’imirwano ikomeje gusakiranya FARDC na M23 Kinshasa ivuga ko ishyigikiwe n’u Rwanda ni cyo cyaganiriweho.



Minisitiri Lutundula ageza ijambo by’umwihariko kuri Ambasaderi w’u Burusiya i Kinshasa, yamusabye ko igihugu cye kuvuganira Congo mu kanama gahoraho gashinzwe umutekano muri Loni kigashyigikira ibirego byayo ku Rwanda.

Ambasaderi w’u Burusiya muri Congo, Victor Tokmako, yemeje aya makuru aganira n’itangazamakuru.

Ati: “Yatumenyesheje iby’ifatwa rya Bunagana. Yadusabye kwamagana imyitwarire y’u Rwanda ku rwego rw’akanama gahoraho k’umutekano cyangwa mu rwego rw’imikorere y’umubano uri hagati y’ibihugu byacu byombi. Tuzashyikiriza ubu butumwa ku badukuriye kugira ngo abe ari bo bafata icyemezo.”

Ambasaderi w’u Burusiya yatanze icyizere cy’uko igihugu cye gikomeje gushyigikira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati: “Namaze kwizeza Minisitiri ko u Burusiya bushyigikiye kandi bugikomeje gushyigikira RDC na Perezida wayo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu rugamba rwo gushaka igisubizo gishobora gutuma ibiri kubera mu Burasirazuba bwa RDC ndetse no mu karere bikemuka.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger