AmakuruPolitiki

U Burundi bwamaganye impano y’indogobe bwari bwahawe n’Ubufaransa

Minisiteri y’ubuhinzi mu gihugu cy’u Burundi yategetse ko indogobe 10 zari zahawe  umwe mu midugudu yo muri iki gihugu nk’impano zitanzwe n’Ubufatansa ko zishyirwa mu kato, nyuma yo kudashira amakenga icyaba cyihishe inyuma y’iyi mpano idasanzwe.

Izi ndogobe zari zaguzwe muri Tanzania zari zahawe abaturage bo mu mudugudu uherereye mu ntara ya Gitega, nk’igice cy’umushinga utegamiye kuri leta wo muri ako gace, mu rwego rwo korohereza abana n’abagore gushobora gutwara ibihingwa, amazi ndetse n’inkwi.

Ku rundi ruhande, umujyanama wa perezida Nkurunziza yasobanuye iby’uyu mushinga nko “gutuka igihugu.”

Ni mugihe Gabby Bugaga usanzwe ari umuvugizi wa perezida wa Senat y’u Burundi na we yamaganye iby’iyi mpano agira ati” Tuvugishije ukuri, Indogobe ni ikimenyetso cyo kudushima, cyangwa ni icyo kutunenga? Muradushukisha indogobe. Nta ndogobe mu Barundi.”

Ibi byatumye kucyumweru Minisitiri w’ubuhinzi muri iki gihugu Deo Guide Rurema asaba abayobozi b’inzego zibanze zo muri aka gace kubafasha bagasubiza vuba na bwangu izo ndogobe, batitaye ku mabwiriza bari bahawe n’abari bazibageneye.

Ku wa kane w’icyumweru gishize ubwo uyu mushinga w’indogobe washyirwaga mu bikorwa, Ambassadeur w’Ubufaransa mu Burundi  Laurent Delahousse yari yashimagije iby’iri tangwa ry’indogobe.

Gusa nyuma yo kutagaragara neza mu maso y’abategetsi b’u Burundi, iyi ntumwa y’Ubufaransa mu Burundi yavuze ko amabwiriza yose yari yubahirijwe mbere yo kuzitanga.

Uyu mu diplomate yakomeje avuga ko ibyo u Burundi bwakoze bwasaga n’aho busubiza ku nyandiko Ubufaransa bwari bwasohoye, bunenga imigendekere y’amatora ya kamarampaka yemereye Perezida Pierre Nkurunziza gukomeza kuyobora iki gihugu kugeza mu 2034.

Ibi Ambassadeur Delahousse abihuza n’uko umushinga w’Ababiligi umeze nk’uyu wakorewe mu ntara ya Ruyigi nta kibazo wigeze uteza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger