AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Tuyisenge Jacques yagejeje Gor Mahia muri ¼ cya CAF Confederations Cup

Rutahizamu Jacques Tuyisenge yafashije ikipe ye ya Gor Mahia kugera muri ¼ cy’irangiza cy’imikino nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo, nyuma yo gutsinda Petro Atletico yo muri Angola igitego 1-0.

Hari mu mukino w’ishiraniro usoza itsinda D wabereye kuri Stade ya Kasarani I Nairobi muri Kenya. Ni mukino Tuyisenge na bagenzi be basabwaga gutsinda ku kabi n’akeza kugira ngo babashe kurenga amatsinda. Ni nyuma y’uko umukino uheruka bari banyagiwe na Zamalek yo mu Misiri ibitego 4-0.

Umukino wa Gor Mahia na Petro Atletico wari ishiraniro dore ko wabonetsemo amakarita ane y’umutuku. Atatu muri yo yahawe abakinnyi b’impande zombie, iya kane yerekwa umutoza w;iriya kipe yo muri Angola.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0, gusa cyabonetsemo amakarita abiri y’umutuku. Ikarita ya mbere yahawe Ernest Wendo ku munota wa 36, mbere y’uko umutoza we Hassan Oktay na we ahabwa indi karita ku munota wa 45.

Ikipe ya Gor Mahia yafunguye amazamu ku munota wa 58 ibifashijwemo na rutahizamu Jacques Tuyisenge.  Ni igitego uyu musore ukomoka I Rubavu yatsinze kuri Penaliti nyuma y’ikosa Bonface Omondi yari akoreweho mu rubuga rw’amahina.

Amakipe yombi yakomeje kotsanya igitutu, ari na ko urukweto ruvuza ubuhuha. Abanya-Angola bashakaga igitego cyo kwishyura cyari gusezerera Gor Mahia, gusa iyi kipe y’I Nairobi ibifashijwemo n’abafaba bari buzuye Kasarani yihagararaho kugeza ku munota wa nyuma w’umukino.

Urukweto rwari mu kibuga rwatumye Umugande Shafik Batambuze asohorwa mu kibuga ku munota wa 75 w’umukino yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo.

Umutoza wa Petro Atletico yahawe ikarita itukura mu minota y’inyongera, nyuma yo kujya guha ikiganza mugenzi we Coach Hassan Oktay umukino utararangira.

Tuyisenge Jacques yageze muri ¼ cya CAF Confederations Cup yiyongera ku bandi Banyarwanda babiri; Haruna Niyonzima na Meddie Kagere baraye bafashije Simba SC yo muri Tanzania kugera muri ¼ cy’irangiza cya CAF Champions league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger