AmakuruImikino

Tuyisenge Jacques na Rwabugiri Omar ku gasongero k’abo AS Vita Club yifuza

Ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kubura dosiye yo gusinyisha rutahizamu Jacques Tuyisenge ukinira Gor Mahia yo mu gihugu cya Kenya, na Rwabugiri Omar ukinira Mukura Victory Sports et Loisirs.

Amakuru y’uko iyi kipe y’i Kinshasa yifuza aba basore bombi, yemejwe na Raoul Shoung utoza Vita, mu kiganiro yagiranye na Radio/TV10 ku munsi w’ejo. Umutoza Raoul yavuze ko Vita Club yiteguye gukora ibishoboka byose ikegukana aba basore bombi b’Abanyarwanda.

Tuyisenge Jacques wageze muri Gor Mahia muri 2016 avuye muri Police FC, afite amasezerano yasinye muri 2017 agomba kurangirana n’uyu mwaka.

Cyakora cyo kugira ngo Vita Club yegukane uyu musore, irasabwa kumvikana na Gor Mahia nk’uko byatangajwe na Lordivick Aduda uyobora iyi kipe yo muri Kenya. Ni mu kiganiro Aduda yagiranye n’ikinyamakuru Kahawa Tungu cyo muri Kenya.

Yagize ati” Twumvise inkuru z’amakipe yifuza gusinyisha umukinnyi wayo, gusa nta n’imwe yigeze itwegera. Umukinnyi aracyadufitiye amasezerano kandi ayo makipe azi icyo agomba gukora, ibiganiro ntibibera kuri radiyo.”

Muri Mutarama uyu mwaka, AS Vita Club yari yatangaje ko yifuza Jacques Tuyisenge, gusa nyir’ubwite avuga ko ibivugwa byari ibihuha.

Tuyisenge Jacques abafana bahaye akabyiniro ka “Ja Usenge”, ni umwe mu bakinnyi bafatiye Gor Mahia runini kuva yayigeramo muri 2016. By’umwihariko igitego yatsindiye Gor Mahia ikina na Petro Atletico yo muri Angola ni cyo cyayifashije kugera muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup.

Omar Rwabugiri wa Mukura VS arifuzwa na AS Vita Club.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger