Umuziki

Turikumwe ntaho najya: Harmonize aririmba mu ndirimbo ye na Marina-Video

Mu minsi ishize nibwo Harmonize yaje mu Rwanda aho yari aje mu bitaramo cyo kumurika inzu itunganya umuziki ya The Mane, nyuma y’ibi bitaramo , Harmonize yakoranye indirimbo na Marina ubarizwa muri iyi nzu.

Iyi ndirimbo ya Marina ndetse n’uyu munya-Tanzaniya Harmonize yitwa ‘Love you’ , humvikanamo Harmonize aririmba ikinyarwanda ati : “Turikumwe ntaho najya, sinshaka kugukinisha ngo ngende”.

Iyi ndirimbo yakozwe nyuma y’ibitaramo bibiri bari bakoreye i Musanze n’Ikigali, gukorana na Harmonize ni inyungu ku bihangano bya Marina kuko ubu iyi ndirimbo iri kuri Youtube Channel ya Harmonize imaze kurebwa n’abantu bagera kuri 68 000 n’ibitekerezo hafi 700 nyuma y’amasaha 13 ayishyizeho.

Muri iyi ndirimbo Uwase Deborah [Marina] avanga indirimi, Ikinyarwanda ndetse n’icyongereza. Iyi ndirimbo ‘Love you’ isohotse nyuma y’uko na Safi ubarizwa muri The Mane nawe akoranye indirimbo na Harmonize bise ‘One in million’.

The Mane Music Label iyoborwa na Bad Rama ibarizwamo uyu Marina, Queen Cha ndetse na Safi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger