AmakuruAmakuru ashushye

Tumwe mu turere twari dufite abayobozi beguye twabonye abashya (Amafoto)

Kuri uyu wa gatanu, tumwe mu turere tw’igihugu twari dufite abayobozi baherukaga kwegura n’abegujwe ku mirimo yabo, twamaze kubona abayobozi bashya.

Mu byumweru bibiri bishize ni bwo habaye ihururu ryo kwegura kuri bamwe mu bayobozi bagize utu turere, mu gihe abandi batakarijwe icyizere na njyanama bikarangira begujwe.

Uturere twabonye abayobozi bashya turimo aka Musanze, aho Nuwumuremyi Jeanine yatorewe kuyobora aka karere asimbuye Habyarimana Jean Damascene wegujwe na njyanama mu minsi ishize, ari kumwe n’abari bamugaragiye.

I Musanze kandi hatowe Bwana Andrew Rucyahanampuwe wagizwe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, mu gihe Madamu KAMANZI Axelle yatorewe kuba Visi-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

I Karongi na ho babonye abayobozi bashya, aho uwatorewe kuyobora aka karere ari Madame Mukarutesi Vestine, akaba yungirijwe na Nirangire Theophile watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na ho Mukase Valentine atorerwa kuba Visi-Mayor ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Mu karere ka Muhanga ho Kayitare Jacqueline yatorewe kuba Mayor asimbuye Uwimana Beatrice wanditse asaba kwegura mu minsi ishize.

Ahandi batoye ni mu karere ka Ngororero batoye abayobozi b’akarere bungirije. Abatowe ni Uwihoreye Patrick ushinzwe ubukungu yari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba na Mukunduhirwe Benjamine ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wayoboraga umurenge wa Hindiro.

Muri Nyamasheke ho Mme Mukamasabo Appolonie ni we watorewe kuba umuyobozi w’aka karere, asimbuye Kamali Aimé Fabien uherutse gutakarizwa icyizere na Njyanama y’aka karere.

Abagize komite nshya y’akarere ka Karongi yatowe kuri uyu wa gatanu.
Mme Mukarutse Vestine watorewe kuyobora akarere ka Karongi.
Abagize komite nyobozi y’akarere ka Musanze yatowe uyu munsi.
Mme Kayitare Jacueline watorewe kuyobora akarere ka Muhanga.
Mme Mukamasabo Appolonie arahirira kuyobora akarere ka Nyamasheke.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger