AmakuruIkoranabuhanga

TikTok yashinjwe kugira urubyiruko abasazi n’abatamutwe

Tiktok ni urubuga ruzwiho gusangiza abantu amashusho afasha benshi mu kwiga, kuruhuka, gukurikira inama ndetse no guta umwanya.

Ni ku mpamvu z’uko bamwe mu bakoresha uru rubuga (Tiktok) batamenya kugenzura uburyo barukoreshamo ugasanga yabaye akazi kabo ka buri munsi.

Muri leta ya Utah muri Amerika, ikinyamakuru Fox cyanditse ko cyarabutswe inyandiko mu rukiko zishinja urubuga rwa Tiktok ubuziranenge buke ndetse no kwangiza mu mutwe urubyiruko.

Muri izo nyandiko zagaragaye mu rukiko zivuga ko Tiktok yabeshye urubyiruko ku buziranange bw’uru rubuga hanyuma urubyiruko rukizera ko nta kibazo kandi urwo rubuga ubwarwo rutera ibibazo haba mu mutwe ndetse no mu iterambere.

Izo nyandiko zigira ziti “Tiktok irimo kubeshya urubyiruko ko urubuga rwabo rwizewe ndetse nta kibazo rwateza abarukoresha mu rwego rwo gukomeza kubiyigereza ngo bajye baza gusura uru rubuga isaha ku isaha kubera bijejwe ubuziranenge batitaye ku bibazo byo mu mutwe, ubukene, umuryango ndetse n’imibereho yabo baterwa n’uru rubuga.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger