AmakuruPolitiki

Israel yamaze kuzengurutsa ingabo ibihumbi agace ka Gaza

Minisitiri w’ingabo muri Israel, Yoav Gallant, yiyemeje kugaba igitero cyo ku butaka muri Gaza nyuma y’igitero cya Hamas gitunguranye ku butaka bwa Israel

Al Jazeera ifite amakuru y’uko Ingabo zigera ku 300.000 zateraniye hafi y’uruzitiro rwa Gaza kandi ko zitegura gutera ku butaka.

Ni nyuma y’imvura y’ibi bomb yamanuwe kuri Gaza hifashishijwe aho zimaze kwica nibura Abanyapalestine 950, hakomereka benshi ari nako bata ingo zabo bahunga. Umubare w’abamaze gupfa muri Israel ho umaze kugera ku bantu 1200.

Muri Gaza, abashinzwe ubutabazi bararwana no kugera ku barokotse mu turere tumwe na tumwe.

Imiryango itabara imbabare iramagana itangazo rya Israel rivuga ko izahagarika ibiryo, amazi n’ibikoresho mu kugota byimazeyo aka karere.

Hamas na yo yakomeje kurasa ibisasu bya rokete muri Israel, mu gihe ingabo za Israel ndetse n’abarwanyi ba Hezbollah bakorera muri Liban na bo bakomeje kurasanaho.

Igisirikare cya Israel kikaba kivuga ko ibisasu byarasiwe muri Syria byaguye ahantu hafunguye muri Israel.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger