AmakuruPolitiki

Musanze: Nyuma y’amasaha menshi babuze umwana wabo bamusanze mu nzu y’umuturanyi yapfuye

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2023, umugore witwa Nyiraruvugo n’umuhungu we Ndayishimiye, batawe muri yombi bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo.

Ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira ahagana saa 18:30, ni bwo ababyeyi ba Iradukunda Aliane wari ufite imyaka ibiri n’igice bamubuze.

Nyuma y’amasaha menshi ba nyirumwana bamushakisha, umurambo we mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo yasanzwe mu nzu ya Nyiraruvugo w’imyaka 43 y’amavuko yapfuye.

Amakuru atangwa n’inzego z’ibanze muri kariya gace avuga ko bikekwa ko Iradukunda yishwe na Mukaruvugo afatanyije n’umuhungu we Ndayishimiye w’imyaka 16 y’amavuko, “kuko no mu mbuga hari umwobo bari bacukuyemo bikekwa ko bashakaga kumuhambamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shingiro, Hanyurwabake Theoneste yemereje ko iyi nkuru ari impamo; gusa avuga ko aza kuyiha amakuru arambuye nyuma kuko ikibazo cyarimo kigikurikiranwa.

Amakuru avuga ko abakekwaho kwica uriya mwana bamuhoye kuba se umubyara yaraherukaga kubafatira mu cyuho bari mu bikorwa by’ubujura, mbere y’uko “bamuhigira ko bazamwihimuraho.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger