AmakuruImyidagaduroUmuziki

The Mane yiyemeje gukorera abanyeshuri baje mu biruhuko indirimbo ku giciro gito

Mu gihe tugeze mu biruhuko by’abanyeshuri, ubuyobozi bw’inzu  itunganya umuziki hano mu Rwanda ‘The Mane’ bwatangaje ko studio yayo yagabanyije ibiciro kugira ngo bworohereze abanyeshuri baje mu biruhuko basanzwe bafite impano zo kuririmba ariko bakaba barabuze ubushobozi bwo kujya muri studio gukoresha indirimbo zabo.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa The Mane, Madame Gahonzire Arstide yavuze ko iyi label yagiye yakira abantu benshi bavuga ko bafite impano ariko ko babuze ubushobozi bwo kujya gukoresha indirimbo kubera amikoro make.

Arstide avuga ko muri The Mane bifuje gufasha aba bantu ariko ko barebye igihe kiza bazabikoreramo bagasanga ari mu biruhuko kugira ngo urubyiruko ruvuye ku Ishuri rwifuza aya mahirwe atarucika.

Ati “Twabihuje n’ibiruhuko kugira ngo duhe amahirwe na ba bandi baba bari ku mashuri kugira ngo badacikwa n’aya mahirwe.”

Gahonzire uvuga ko ubusanzwe The Mane ifite intego yo kuzamura impano z’abanyarwanda, avuga ko abazabyaza umusaruro aya mahirwe bashobora kuzabigiriramo umugisha bagahita bamenyekana ku buryo na bo bahita binjira mu bahanzi bazwi mu Rwanda.

Ati “Bishobora guhindura ubuzima bwa bamwe muri bo, ababa babishyizemo imbaraga n’abafite impano zigaragara.”

Avuga ko abazaza gukoresha indirimbo muri iki gihe cy’ukwezi, bazacibwa amafaranga make ashoboka kandi bagatunganyirizwa n’umwe mu bakora uyu mwuga basanzwe bakomeye mu Rwanda

‘The Mane Record’ ni Label y’umuziki isanzwe ikorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly, Safi Madiba na Queen Cha, ikaba iherutse no kwinjiramo umuhanzi mushya ‘Calvin Mbanda’ ubu wahise anashyira indirimbo ye ya mbere hanze.

Studio ya The Mane Record

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger