Amakuru

The Ben yikuye mu ndirimbo yakoranye na Nel Ngabo

Byangabo Cyusa Nelson, umwe mu bahanzi bazamutse vuba uzwi nka Nel Ngabo, yamaze gushyira ahagaragara album nshya yise RNB 360 .

Umuhanzi Nel Ngabo yashyize hanze iyi alubumu ye ya Kabiri gusa icyatunguranye ni uko itagaragaraho The Ben nk’uko byari byatangajwe mbere.

Iyi alubumu yise RNB 360 yashyizwe hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Ukuboza 2021  ije ikurikira Album ye ya mbere yayise ‘Ingabo’, yayisohoye ku wa 4 Nyakanga 2021, ayitirira ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zamennye amaraso n’izikiriho, kugira ngo u Rwanda rubone amahoro.

Ni alubumu iriho indirimbo 11 ziganjemo izo yakoranye n’abandi bahanzi nka Platini, Fireman, Kevin Skaa na Bruce Melodie.

Kubabyibuka mu kwamamaza iyi alubumu Nel Ngabo yari yatangaje ko hari indirimbo yitwa Takalamo yakoranye na Platini ndetse na The Ben. Kuri ubu iyi ndirimbo ‘Takalamo’ yasohotse  ntabwo yumvikanamo ijwi rya The Ben nk’uko byari bitezwe.

Nyuma y’ibi amakuru yahise amenyekana ni uko The Ben ubwe ari we wasabye ko ijwi rye ryavanwa muri iyi ndirimbo hagasigaramo Platini na Nel Ngabo gusa.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ntiharamenyekana impamvu nyirizina yatumye The Ben afata umwanzuro wo kuva muri iyi ndirimbo dore ko bari baratangiye gupanga uko banayifatira amashusho.

Indirimbo zose ziri kuri alubumu ya kabiri ya Nel Ngabo harimo Perfect, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Henny, Muzadukumbura yakoranye na Fireman, Want You Back, Bindimo yakoranye Kevin Skaa na Fireman, Takalamo yakoranye na The Ben na Patini P.

Hari kandi Uzanyibuka, Church Boy ft Angel Mutoni, Waiting, na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie iyi yo yasohotse mbere.

Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi bamaze igihe gito mu ruhando rwa muzika nyarwanda, kuko amaze imyaka ine atangiye, kuri ubu akaba afite abakunzi benshi bakunda ibihangabo bye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger