Imyidagaduro

The Ben yamaze gutangaza igihe cyo gushakira umugore n’igihe azazira gutura bya burundu mu Rwanda

Mugisha Benjamin wamenyekanye nka The Ben mu muziki yamaze gutangaza igihe azashakira umugore ndetse n’igihe azazira gutura mu Rwanda kuko ubu asigaye yibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro Amahumbezi gica kuri Radio Rwanda, The Ben yatangaje ko ateganya gushaka umugore mu minsi ya vuba kandi ko ateganya kuza kuba mu Rwanda dore ko aricyo gihugu cyamubyaye.

The Ben yagize ati:” 2020 [ Umwaka wa 20 20] ndateganya ko itagomba kunsiga ndi muri Amerika nzaba naragarutse mu rwa gasabo icyo gihe ndateganya kuzahagera mbereka n’ubukwe .”

The Ben ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane n’igitsina gore hano mu Rwanda, ubwo aheruka kuza gutaramira Abanyarwanda mu gitaramo cya East African Party , hari abakobwa benshio bamugaragarije ko bamukunda icyakora The Ben nta nkuru y’urukundo rwe n’umunyarwandakazi yigeze ijya hanze ngo ibe impamo n’ibyigeze kuvugwa yarabihakanaga.

Ku bijyanye n’iba umukobwa bazabana azamukura muri Amerika ntacyo yari yabivuga ho ikizwi n’uko ateganya kuza gukorera ubukwe ndetse akanatura mu Rwanda nyuma y’imyaka ikabakaba 8 amaze aba muri Amerika n’ubwo yacishijemo akaza mu Rwanda akumbuwe cyane nkuko byagaragaye ubwo yari ahageze.

Ni mugihe ariko kwibaza igihe azashakira kuko kugeza ubu The Ben yavutse ku ya 9 Mutarama 1987 i Kampala muri Uganda, ubu amaze kugira imyaka 31 y’amavuko , kuri we rero ngo mu mwaka wa 2020 azakora ubukwe ari kubitegura.

The Ben  usanzwe yibera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika agiye kugaruka muri Afurika nyuma yuko amaze amezi make avuye mu Rwanda mu gitaramo cy’amateka cya East African Party yakoreye i Kigali, agiye kugaruka muri Afurika ariko atazanywe na gahunda yo gukora ibitaramo ahubwo ni mu bijyanye n’ubucuruzi aho agomba gusinyana amasezerano n’ikompanyi icuruza ibinyobwa muri Kenya kugira ngo ajye ayamamariza. Aiko kandi ngo azanagera mu Rwanda kuko muri Kenya ari hafi azaza gusuhuza abo mu muryango we.

Mu gihe ibiganiro byaba bigenze neza hagati yimpande zombi, Mugisha Benjamin yaba yiyongereye ku bandi bahanzi bakomeye ku Isi ndetse nabo mu Karere u Rwanda ruherereyemo basanzwe bakorana n’iyi kompanyi, aha twavuga nka Rick Ross na Diamond Platinumz.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger