AmakuruImyidagaduro

The Ben atagerejwe muri Uganda mu gihe kitarambiranye

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yemeje amakuru yavugaga ko ashobora gujya gutaramira Abagande ku munsi w’abakundana (Valentines Day).

Hari hashize umunsi imwe havuzwe ko The Ben ari mu myiteguro yo gusubira gutaramira igihugu yavukiyemo cya Uganda nyuma y’imyaka itatu yari ishize adakandagirayo, mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundana (Valentines Day).

The Ben yahamije aya makuru anavuga ko ari vuba aha.

Ni ikibazo yari abajijwe n’umunyamakuru wa The Choice Live binyuze kuri Instagram.

The Ben yasubije adaciye ku ruhande yasubije ati “Ndaje vuba aha”

Ni mu mashusho umunyamakuru wa The Choice Live yari yashyize kuri Instagram Story agaragaza imyaka itatu ishize ubwo The Ben yari muri Uganda aririmba indirimbo ya nyakwigendera Mowzey Radio maze ikibazo cyabazaga niba abantu babo bakumbuye The Ben mu gihugu cya Uganda.

Ubwo The Ben aheruka kujya mu gihugu cya Uganda yahakoreye indirimbo n’abahanzi bakomeye ba Uganda barimo Sheebah Karungi, B2C (Kampala Boys), Crysto Panda n’umunyarwanda wabaga muri icyo gihugu Kid Gaju, ndetse byavuzweko ko Bebe Cool yabyifuje ariko ntibyakunda, nyuma yaho The Ben yaje gukorana indirimbo na Rema Namakura bise “This is love”.

The Ben yahamije ko agiye kujya Uganda mu minsi ya vuba (The Ben instagram Story)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger