AmakuruImikino

Tennis: Abagera ku 176 nibo bagiye guhatana muri ‘Rwanda Open 2019’

Abagera ku 176 bagiye kuzitabira irushanwa ngarukamwaka ry’umukino wa Tennis mu Rwanda rizwi nka ’Rwanda Open 2019’ riratangira kuri uyu wa 24 Ugushyingo kugeza ku ya 1 Ukuboza 2019.

Abakinnyi ba Tennis bo mu Rwanda ndetse n’abaturutse hanze, muri Africa bazatarenira i Kigali aho bazaba bari guhatanira imidari itandukanye muri irushanwa rya Rwanda Open ryasubukuwe nyuma yo kutaba umwaka ushize.

Iri rushanwa riza ku mwanya wa mbere mu marushanwa ya Tennis abera mu Rwanda rizabera ku bibuga birimo icya Nyarutarama,icyo mu Rugunga ahazwi nka Cercle Sportif ndetse n’ikibuga cy’i Remera ari naho hazabera imikino ya nyuma y’irushanwa.

Ni irushanwa rizitabirwa n’abakinnyi basaga 176 bari mu byiciro bitandukanye birimo ababigize umwuga ndetse n’abatarabigize umwuga barimo n’abakanyujijeho muri uyu mukino mu bihe byo hambere.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda Karenzi Theoneste yemeza ko nubwo umukino wa Tennis mu Rwanda utari wagera ku rwego rushimishije mu Rwanda ariko biteguye iri rushanwa rizaba riterwa inkunga na a Banki ya Kigali Group PLC ibumbatiwemo n’ibikorwa bitandukanye birimo Te ndetse na Premier Betting baryiteguye neza.

Karenzi ati “Uyu mwaka Rwanda Open yateguwe mu rwego rwo kongera umubare w’amarushanwa no gupima urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda bagezeho muri karere. iri rushanwa kandi rizongera ubushobozi abakinnyi bacu kuko bazaba bahanganye n’abaturutse hanze y’u Rwanda.”

Abakinnyi ba mbere babigize umwuga bazahabwa amafaranga angana n’ibihumbi magana arindwi by’amadorali ($700) ku bakinnyi babigize umwuga, naho abakinnyi bazagera muri 1/8 cy’irushanwa bose bakazabona ibihembo.

Abazitabira irushanwa bari mu byiciro bikurikira:

  1. Abagabo babagize umwuga: 32
  2. Abagore babigize umwuga: 32
  3. Abafite ubumuga (Wheelchair Tennis): 16
  4. Abagabo batabigize umwuga: 96

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger