AmakuruAmakuru ashushye

Tanzania: Perezida Samia yasabye ko hakorwa impinduka ku misoro y’abakoresha serivise zikorerwa kuri Telefone

Perezida Samia Suluhu yasabye ko hasubirwamo itegeko rijyanye n’imisoro ku bakoresha telephone bohereza banakira amafaranga

Guverinoma ya Tanzania iherutse gutangaza ko igiye kujya yishyuza imisoro abantu bose bakoresha telephone mu kohereza ndetse kwakira amafaranga ibintu bitakiriwe neza n’abaturage b’iki gihugu.

Nkuko byanditswe n’ibinyamakuru byo mu gihugu cya Tanzania byagaragaje ko guhera tariki ya 15 Nyakanga 2021 aribwo abantu batangiye gukatwa imisoro ijyanye nuko bakoresheje telephone zabo ngendanwa mu buryo bwo kohereza ndetse no kwakira amafaranga ibintu byatumye ibiciro by’iyi serivisi byikuba inshuro zigera kuri ebyiri.

Iyi misoro ikimara gushyirwaho abaturage batangiye kugaragza ko batishimiye iyi myanzuro yashyizweho na leta yabo, none ku munsi wejo hashize kuwa mbere tariki ya 19 Nyakanga 2021 umuyobozi w’ikigega cya leta ya Tanzania Bwana Mwigulu Nchemba yatangaje ko Perezida Samia Suluhu Hassan yasabye ko Inteko ishingamategeko kongera gusubiramo neza iriya ngingo.

Muri iki gihugu cya Tanzania abaturage benshi ntibumva Impamvu yishyirwayo ry’iriya misoro ndetse bagaragaza ko batayishyigiye kuko yashyizweho kugirango ibakandamize kandi basanzwe bifitiye ubukene gusa leta yo ntabwo yumva Impamvu abaturage batabyumva kandi yarashyizweho kugirango haboneke amafaranga azajya akoreshwa mu iterambere ndetse no kugeza amazi meza mu bigo by’amashuri.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger