AmakuruInkuru z'amahanga

Tanzania: Abantu bane baguye mu mirwano yahuje abarobyi na Polisi

Abantu 4  nibo baguye mu mirwano y’amasasu yashamiranyije abarobera mu kiyaga cya Victoria n’abapolisi ba Tanzaniya  mu ijoro ryakeye.

Igitangazamakuru ITV gikorera muri aka gace cyavuze ko mu bitabye Imana harimo umuplisi umwe n’abarobyi batatu.

Uburobyi butemewe buza ku isonga mu gutuma abantu babura ubuzima muri aka karere k’Ibiyaga bigari, aho iyo ibiyaga bifunze abantu bitwikira ijoro bakajya kuroba bakekako ubuyobozi butababona.

Umuyobozi w’Intara ya Mwanza John Mongella, aganira n’igitangazamakuru ITV yavuze ko ubwo abo barobyi bagubwaga gitumo na Polisi , bahise batangira kubarwanya kugeza ubwo batatu muri bo n’umupolisi umwe bahasigiye ubuzima.

Umuyobozi wa polisiya ikorera mu Ntara ya Mwanza Jumanne Muliro, yavuze ko abaploisi bari mu gikorwa cyo gufata imitego mito ikoreshwa ku buryo butemewe batungurwa no gusanga abaturage bafite imbunda ku kirwa cya Siza.

Umwaka ushize nibwo umuryango mpuzamahanga ubungabunga ibinyabuzima IUCN waburiye ibihugu bikora ku Kiyaga cya Victoria ko batagicunze uko bikwiye ibinyabuzima bikirimo byakendera.

Ildephonse@teradignews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger