AmakuruImyidagaduro

Tanasha wamaze kwegurira Diamond umutima we yamuteye imitoma idasanzwe

Tanasha Donna, umunyamakuru wa NRG Radio akaba n’umukunzi w’umuhanzi Diamond Platnumz, akomeye gusabagirwa n’urukundo akunda uriya muhanzi atitaye kuri gasopo zitandukanye yagiye ahabwa na mukeba we Zari Hassan z’uko Diamond amubeshya.

Ni nyuma y’ibyagiye bivugwa mu mezi yashize ko Diamond abeshya urukundo Tanasha, bigashimangirwa n’amafoto yagiye agaragazwa.

Ibi byatumye Zari Hassan ufitanye abana babiri na Diamond agira inama Tanasha yo kureka Diamond kuko ari umuhemu.

Tanasha wamaze kwiyegurira umuhanzi Diamond ntiyigeze acibwa intege n’amabwire. Mu ibaruwa yandikiye umuhanzi Diamond Platnumz, yagaragaje ko ari umugabo utunganye, ufasha abandi ndetse unabanira abandi.

Ati” Uyu mugabo Mana yanjye, sinzi aho nabihera. Simfite amagambo yasobanura uburyo nishimye nashimira Imana, ku bwo kugira umugabo w’umunyamutima mwiza, ufasha abandi ndetse unuzuye igikundiro nkawe.”

“Birasa n’aho namaze kwibagirwa amahirwe nagize ubwo nari ku gitutu nanarwanywa, gusa ubwo uwo mwanda wose wari mu mutwe wanjye…wakomeje kumba hafi. Ndi mu rukundo n’uwo uri we imbere n’inyuma, untera imbaraga buri gihe, nakwigiyeho byinshi cyane kandi uri umugisha nahawe n’Imana.”

Tanasha yanijeje Diamond ko bazabana kugeza ku mpera.

Ati” Uburyo umfasha mu byo nkora ntanabigusabye, mu kuri bwatumye nsobanukirwa buryo ki ndi umunyamahirwe n’umunyamugisha wo kuba ngufite. Ndagukunda, kandi nzahorana nawe rukundo rwanjye.” Imana ikomeje kuguha umugisha mu byo ukora byose ku bw’umutima mwiza ugira. Sinitaye ku byo abantu batekereza cyangwa bavuga, gusa menya ko nzajyana nawe iteka ryose.”

Diamond wari wuzuye urukundo yahise yihutira kumusubiza agira ati” Nanjye ndagukunda cyane mukundwa.”

Nta gihindutse, Diamond na Tanasha bazakora ubukwe muri Nzeri uyu mwaka. Ni ubukwe abenshi biteze nk’ubw’ikinyejana, bitewe n’izina umuhanzi Diamond afite mu ruhando rwa muzika.

Muri Gashyantare uyu mwaka aba bombi bagombaga gukora ubukwe, gusa birangira bupfuye ku munota wa nyuma.

Mu gihe Diamond yitegura ubukwe, Zari Hassan bakundanye bakanabyarana abana babiri na we arateganya kurushinga n’uwitwa Mr M.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger