Amakuru ashushye

Syria, 32 bahitanwe n’ impanuka y’indege

Kuri uyu wa Kabiri, indege itwara abagenzi y’Uburusiya yakoreye impanuka muri Syria, abagenzi bagera kuri 32 baburira ubuzima muri iyi mpanuka.

Iyi mpanuka yabaye ahagana ku isaha ya saa 15:00 zo mu Burusiya, hakaba ku saa 12:00 ku isaha ngengamasaha ya GMT.

Nk’uko Minisiteri y’umutekano mu gihugu cy’Uburusiya yabitangarije itangazamakuru ry’aho, iyi ndege yari itwaye abagenzi 26 yakoze impanuka ubwo yagwaga ku kibuga cya Hmeimim giherereye mu mujyi wa Lakatia, muri Syria, aho yaje guhitanira n’abandi bagenzi 6 bari ku kibuga.

Icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana, gusa hakekwa ko hakekwa ko iyi ndege yaba yagize ibibazo bya tekiniki nk’uko iperereza ry’ibanze ryabigaragaje, gusa iperereza riracyakomeje ngo harebwe icyaba cyateye iyi mpanuka.

.Amakuru avuga kandi ko iyi ndege yakoze impanuka mu gihe yaburaga metero 500 zonyine ngo igere ku butaka. This was just a week after Russian warplanes were damaged at the airbase in a rebel mortar attack.

Igihugu cy’uburusuya gikomeje kuburira indege muri Syria, dore ko iyi mpanuka yabaye nyuma y’icyumweru kimwe indi ndege y’intambara y’Abarusiya ihanuwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Bashal Al-Assad uyobora iki gihugu.

Indege z’intambara z’uburusiya kandi zishinjwa kwica abasivire benshi mu gihugu cya Syria, gusa Leta ya Vladimir Putin yo ihamya ko izi ndege zibasira inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Syria gusa.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger