AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Sugira Ernest yahagaritswe na APR FC amezi abiri anagabanyirizwa umushahara

Ikipe ya APR FC yamaze kwandikira rutahizamu wayo Ernest Sugira, imumenyesha ko yahagaritswe mu gihe kingana n’amezi abiri atagaragara muri iyi kipe kubera amakosa atandukanye yagiye akora.

Ni mu ibaruwa iyi kipe y’ingabo z’igihugu yandikiye uyu rutahizamu kuri uyu wa 24 Ukwakira 2019.

Bimwe mu byo APR FC yashingiyeho ihagarika uyu mukinnyi, harimo ko “ubwo APR FC yakinaga na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ubwo abandi bakinnyi ba APR FC bajyaga gufata amabwiriza ku mutoza mukuru, Sugira we yahisemo gusanga abatoza ba AS Kigali kandi abikora incuro zirenze ebyiri.”

Sugira kandi kuri uriya mukino, hari aho ngo umutoza yamuhamagaye kugira ngo amuhe amabwiriza, Aho kwemera ibyo yabwirwaga na we no gutanga ikizere cy’uko ari bubikore ahubwo amwiyama akoresheje ikiganza.

Ibi byiyongeraho amagambo atandukanye uyu musore yagiye atangaza mu itangazamakuru, harimo ko umutoza wa APR FC amukinisha nabi, ko yisanga mu kipe y’igihugu Amavubi kurusha muri APR FC ndetse n’amagambo y’uruca ntege yagiye abwira abakinnyi bagenzi be.

N’ubwo Sugira Ernest yanditse ku mbuga nkoranyambaga asaba imbabazi ku bw’aya makossa ashinjwa, APR FC nta gaciro yabihaye kuko ngo nta baruwa ye ubuyobozi bw’iyi kipe bwigeze bubona.

Ibi byatumye iyi kipe y’ingabo z’igihugu imuhagarika amezi abiri atayikinira, ikindi umushahara imuha ukagabanyukaho 30%.

Ibi bisobanuye ko niba Sugira yahembwaga miliyoni y’Amanyarwanda buri kwezi, azajya ahabwa 700,000Rwf.

Sugira kandi yabwiwe ko agomba kujya akorera imyitozo mu kipe y’Intare, ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC. Mu Sugira Ernest yarenga ku byemezo yafatiwe, APR FC yatangaje ko izamufatira ibindi bihano bikomeye, bishobora kuba kumwirukana burundu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger