Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports igiye kujya yakira imikino yayo yose nijoro

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports itanze ubusabe bwayo kuri Ferwafa ko imikino yakiriye yayo yose yagombaga kuzajya iba mamasaha y’igicamunsi (Saa 15h00’) yakwimurirwa nimugoroba saa kumi n’ebyiri (18h00’), ubusabe bwayo bwamaze kwemerwa na Ferwafa.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yateraniye ku cyicaro cya FERWAFA muri iki gitondo cyo kuwa 24 Ukwakira 2019 igahuza ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport n’ubw’amakipe yose yari isigaje kuzakira mu mikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2019, inama ikaba yarangiye icyifuzo cya Rayon Sports cyemewe.

Amakipe yari yatumiwe na FERWAFA muri iyi nama ariyo Etincelles, Marines FC, Police FC na AS Muhanga ari nayo makipe imikino yayo yagombaga kuzakirwamo na Rayon Sports mu mikino ibanza ya shampiyona yari yarashyizwe saa cyenda zuzuye, ubu hafashwe umwanzuro ko iyo mikino yimurwa igashyirwa saa kumi n’ebyiri.

Uyu ni umwanzuro washimishije ikipe ya Rayon Sports ari nayo yari yaratanze iki kifuzo mu minsi ishize aho yari yarasobanuye ko imikino yakiriye saa cyenda mu minsi y’imibyizi  itabonekamo abafana bayo benshi bitewe n’uko benshi baba bakiri mu kazi bigatuma yinjiza amafaranga make mu gihe abafana bayo aribo ikesha amikoro ngo kuko nta handi ikura ubushobozi. Ni mugihe kandi indi mikino yari kuzajya isuramo andi makipe yari yashyizwe mu mpera z’icyumweru.

Ibi byatumye Rayon Sports inyura ku rukuta rwayo rwa Twitter igaragaza ibyishimo yatewe n’iki cyemezo cyafatiwe ubusabe bwayo.

Rayons Sports kuri Twitter imenyesha abakunzi bayo ko imikino yayo yose ya saa 15h00′ yimuriwe nimugoroba saa 18h00′
Twitter
WhatsApp
FbMessenger