AmakuruAmakuru ashushye

Sri Lanka: abantu barenga 160 bishwe n’ibitero by’abiyahuzi

Sri Lanka: abantu barenga 160 bishwe n’ibitero by’abiyahuzi

Abantu barenga 160 ni bo bashobora kuba bitabye Imana, nyuma y’ibisasu byaturikanye amahoteli n’insengero zo muri Sri Lanka kuri uyu munsi mukuru wa Pasika.

Ni nyuma y’ibisasu umunani byaturikiye ahantu hatandukanye.

Nk’uko itangazamakuru ryo muri kiriya gihugu cyabitangaje, ngo abagabye ibi bitero bari bagambiriye guhitana abayoboke b’idini Gatulika bari mu Kiliziya bizihiza umunsi mukuru wa Pasika ndetse n’abari bari muri zimwe muri hoteli eshatu zikomeye muri kiriya gihugu.

Igitero cya mbere cyagabwe kuri Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Sebastiani iherereye ahitwa Negombo, mu mujyi uherereye mu birometero bike uvuye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Colombo. Izindi Kiliziya zagabweho ibi bitero harimo iyitiriwe Mutagatifu Antoine iri i Colombo, ndetse na Zion Church iherereye mu Burasirazuba bw’Umujyi wa Batticaloa.

Ibi bitero kandi byagabwe ku ma hoteli akomeye harimo iyitwa Shangri-La, iyitwa The Cinnamon Grand ndetse n’iyitwa The Kingsbury.

Mu bahitanwe na biriya bitero harimo n’abanyamahanga barenga 30. Ni ibitero byanakomerekeje abandi bantu benshi.

Nta wurigamba kuba inyuma y’ibi bitero, gusa Polisi ya Sri Lanka yatangaje ko ibi bitero byari byateguwe. Leta ya Sri Lanka yanatangaje ko hagiye kubaho umukwabo ukomeye ugomba kumara amasaha 12, kugira ngo hatahurwe abihishe inyuma ya biriya bitero.

Leta yanatangaje ko igiye kuba ihagaritse ikoresha rya zimwe mu mbuga nkoranyambaga zikomeye.

Magingo aya ibihugu bitandukanye, imiryango n’abantu ku giti cyabo batangiye gutambutsa ubutumwa bufata mu mugongo ababuze ababo, ariko nanone bamagana biriya bitero.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger