AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umuyobozi w’ikirenga (Emir) wa Qatar ategerejwe i Kigali kuri iki cyumweru

Kuri iki cyumweru, Umuyobozi w’ikirenga (Emir) w’igihugu cya Qatar usanzwe ari n’umugaba mukuru w’irenga w’ingabo z’iki gihugu Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani, ategerejwe i Kigali hano mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Uruzinduko rw’uyu muyobozi rwatangajwe ku munsi w’ejo n’itangazamakuru ry’igihugu cya Qatar aho ryavuze ko kuri iki cyumweru asura ibihugu by’u Rwanda na Nigeria.

Kuri iki cyumweru ho, iri tangazamakuru ribicishije kuri Twitter yaryo ryatangaje ko Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani yahagurutse i Doha mu murwa mukuru wa Qatar mu gitondo, aza i Kigali mu Rwanda.

Uruzinduko rw’Umuyobozi w’irenga w’igihugu cya Qatar hano mu Rwanda ruje rukurikira urwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu mu Ugushyingo k’umwaka ushize.

Byitezwe ko Emir wa Qatar na Perezida Kagame baganira ku ngingo zitandukanye zifitiye inyungu Qatar n’u Rwanda, ndetse bakanasinyana amasezerano yo gufatanya mu bintu bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger