AmakuruAmakuru ashushyeImikino

South Africa niyo yegukanye ‘Rugby World Cup 2019’ ihita isanga Nouvelle Zeland mu bihugu bifite ibikombe by’isi byinshi +Reba Video

Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wahuzaga amakipe abiri y’ibigugu muri Rugby ukaba waberaga mu Buyapani none taliki ya 02 Ugushyingo 2019, urangiye ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo bakunze kwita ‘Springboks’ itsindiye Ubwongereza ku manota 32 kuri 12 ibifashijwemo na Handre Pollard watsinze amanota 22 yose muri uyu mukino hamwe na Kapiteni wayo Siya Kolisi.

Muri uyu mukino waberaga kuri sitade ‘Yokohama International Stadium’ haranzwemo gukora amakosa cyane ku ikipe y’igihugu y’Abongereza byanatumye batakaza iki gikombe kuko byagaragaraga ko ikipe ya Afurika y’Epfo yayirushaga cyane mu kibuga ku buryo wabonaga ko abakinnyi bayo bashyize hamwe kuyirusha.

Agace ka mbere kari karangiye Afurika y’Epfo ariyo iri imbere ku manota 12 kuri 6 y’Ubwongereza, no mu gace ka kabiri biza gukomeza iyi kipe iyobowe na Kapiteni w’umwirabura Siya Kolisi ikomeza kwotsa igitutu abakinnyi b’ikipe y’u Bwongereza nka Makazole Mapimpi na Cheslin Kolbe n’abandi bakoraga amakosa  maze abanya –Afurika y’Epfo bagahana neza amakosa yanahise abinjiza mu mukino birangira Abongereza batwawe igikombe ku manota 32/12.

 

Afurika y’Epfo yaje kwinjizwa mu mukino neza n’amakosa abakinnyi b’ Ubwongereza nka Kyle Sinkler na Maro Itoje batangiye bagongana bigatuma butangira butsindwa hiyongeraho na kapiteni wabwo Owen Farrel wahawe guhana Penaliti 4 zose akazihusha

Eddie Jones, umutoza w’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza ya Rugby yatangaje ko we n’abakinnyi be bakuye isomo rikomeye kuri Springboks [Afurika y’Epfo] ku buryo yashyize hamwe kandi ikabasha kubyaza umusaruro amahirwe yose yabonye.

Ubu igihugu cya Afurika y’Epfo kigiye ku rutonde rw’ ibihugu byatwaye ibikombe by’isi byinshi mu mukino wa Rugby aho ako gahigo kari gafitwe n’igihugu cya Nouvelle Zealand gifite 3, ubu kiranganya na Afurika y’Epfo kuko nayo igize 3 nyuma y’ibindi bibiri yatwaye muw’1995 n’icya 2007.

Reba video y’uko umukino wagenze

Twitter
WhatsApp
FbMessenger