AmakuruAmakuru ashushye

Sonia Rolland agiye gutera inkunga Ibitaro by’i Musanze

Uwitonze Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’u Bufaransa mu 2000, nyuma y’ige gito afunguye umuryango yise “Maisha Afurika” yakoze igikorwa cyo gukusanya amafanga azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by’Ibitaro bya Ruhengeri viri mu Karere ka Musanze.

Iki gikorwa cyabaye taliki 17 Ukuboza 2018, mu murwa mukuru w’Ubufaransa i Paris,hifashishijwe umuryango “maisha Afurika” ufasha abana batishoboye n’ibindi bikorwa.

Sonia Rolland abinyujije kuri Instagram yatangaje ko hakusanyijwe amayero asaga ibihumbi 125 angana na miliyoni zirenga 125 z’amafaranga y’u Rwanda, azagenerwa gufasha Ibitaro by’Akarere ka Musanze.

Yagize ati “Inkunga z’abafatanyabikorwa, abitabiriye n’abitanze zatumye tubona amayero 125.300. Iyi nkunga izafasha mu gusana no gushyira ibikoresho mu serivisi yo kuvura indwara zifata abana bakivuka mu bitaro by’abana by’Akarere ka Musanze mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko iyi nkunga yakusanyijwe mu rwego rwo kugura ibikoresho bizifashishwa muri serivisi yita ku bana bakivuka mu bitaro by’Akarere ka Musanze.

Umuryango “Maisha Afurika” wamuritswe ku mugaragaro na Sonia Rolland mu ntangiriro z’umwaka wa 2018, ufite intefo zo gufasha abana b’imfubyi za Jenoside batishoboye, ubaha amafaranga y’ishuri, ibikoresho byo mu rugo, wubakira abadafite amazu batahamo, wubaka ibigo by’amashuri, ibitaro n’ibikorwa bigamije kuzamura umwana w’umunyarwanda.

Sonia Rolland wabaye Nyampinga w’Ubufaransa muri 2000, yashyize hanze film mbarankuru yise ‘Femmes du Rwanda’. Yahawe igihembo cya Bronze mu iserukiramuco mpuzamahanga rya Cannes Film Festival.

Sonia Rolland agiye gufasha bitaro bya Ruhengeri
Yakusanyije amafaranga azifashishwa mu guteza imbere serivise zitangwa n’ibi bitaro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger