AmakuruUtuntu Nutundi

Sobanukirwa uburyo n’amoko yo kurangiza ku bagore mu gihe batera akabariro

Abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’igitsina bagaragaje amoko umugore ashobora kurangizamo abantu bamwe bita kugera ku byishimo bya nyuma.

Akenshi hari abagabo ahanini usanga badasobanukiwe no kurangiza kw’umugore aho usanga yemwe ingo zinasenyuka ahanini bapfuye gutera akabariro bivamo gucana inyuma.

Wowe mugabo cyangwa mugore utari usobanukiwe byinshi uburyo umugore agera ku byishimo iyi nkuru yagufasha.

Abanditsi batandukanye ni kenshi banditse bibaza uburyo umugore ashobora kurangizamo ariko abahanga mu bijyanye n’ubumenyi bw’igitsina bahamya ko n’ubwo hari uburyo butandukanye buri mugore wese ataburangizamo ariko ahanini hari uburyo umubare munini uhuriyeho.

Mu buryo umubare munini uhuriraho ni ukurangiza gushingiye ku myanya ndangagitsina y’umugore y’inyuma (Clitoral) mu Kinyarwanda ugenekereje akaba ari ukurangiza gushingiye kuri rugongo.

Ubushakashatsi bugaragaza ko habaho uburyo n’amoko abiri yo kurangizamo cyangwa kugera ku byishimo.

Inzobere mu bumenyi bw’igitsina akaba n’umwarimu, Halena Nista avuga ko habaho kurangiza kubera imbere mu mubiri n’ukundi kubera inyuma y’umubiri.

Kurangiza kubera inyuma y’umubiri gushingiye kuri rugongo avuga ko kuba mu gihe gito naho kurangiza cyangwa kugera ku byishimo kubera imbere mu mubiri biba buhoro ariko kumara igihe kinini.

Muri rusange kugera ku byishimo abahanga baganiriye na Bustle Ibishya.net ikesha iyi nkuru bavuga ko muri rusange kurangiza bibera mu bwonko ubundi buryo bwose buza bwuzuza ubu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger