AmakuruImyidagaduro

Justin Bieber yavuze amagambo akomeye kuri Wizkid

Wizkid umwe mubahanzi bamaze kugera kurwego rukomeye hanze y’umugabane wa Afurika akaba anitegura kumurika Album ye yise Made In Lagos, yashimiwe cyane na Justin Bieber nyumayo guhurira ku mushinga umwe.

Wiz Kid ufite indirimbo ikunzwe cyane muri iki gihe cy’impeshyi yakoranye na Tems umwe mubahanzikazi bakunzwe muri Nigeria , iyi ndirimbo bise Essence yasubiwemo bongeramo Justin Bieber.

Uyu muhanzi w’ikirangirire ku isi Justin Drew Bieber ku mugaragaro yashimiye  cyane Ayodeji Ibrahim Balogun Wizkid ukomoka muri Nigeria aho yamushimiye ko yamuretse bagasubiranamo indirimbo Essence.

Mu magambo ye Justin Bieber yagize ati”Wakoze kundeka nkanjya mu ndirimbo y’impeshyi(Song of the Summer) Essence isubiyemo irasohoka iri joro”.

Ibi Justin Bieber yabyanditse mbere gato yuko iyi ndirimbo isohoka dore ko ubu yageze hanze.Ikinyamakuru Daily Africa cyatangaje ko iyi ari ntambwe ikomeye kuba Wizkid yakoranye na Justin Bieber ugiye gufasha uyu musore gukomeza kwamamaza injyana ya Afro Beat ku rwego mpuzamahanga.

Iyi ndirimbo yasubiwemo ku nshuro ya kabiri ijyamo ijwi rya Justin Bieber. Ibi byatumye Justin Bieber yishima cyane ndetse avuga ko iyi ndirimbo ari iy’impeshyi.

Justin Bieber kuri ubu ni we muhanzi uyoboye abandi bahanzi bari guhatanira ibihembo bya MTV Video Music Awards 2021 aho afite imyanya 7 ari guhatanira kuzegukana.

Indirimbo Essence ubusanzwe yari iya Wizkid yakoranye n’umuhanzikazi Tems uri mu bakobwa bari kuzamuka neza mu muziki nyafurika, kugeza ubu Wizkid yayisubiyemo ashyiramo Justin Bieber.Iyi ndirimbo Essence Remix ikaba imaze kugera ku mbuga zose zicuruza umuziki kuri murandasi. Mbere y’uko isohoka hanze ni bwo Justin Bieber yashimiye bikomeye Wizkid abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram

Twabibutsa ko atari ubwa mbere Wizkid asabye ko akorana indirimbo n’umuhanzi wo k’umugabane byumwihariko umuhanzi ukomoka muri Nigeria dore ko aherutse gukorana na Burna Boy indirimbo bise ‘Loved By You’.

Wizkid akaba asubiranyemo Essence na Justin Bieber nyuma yaho iyi ndirimbo iciye agahigo ko kuba indirimbo ya mbere nyafurika yinjiye ku rutonde rw’indirimbo 50 zikunzwe cyane muri Amerika kuri urutonde rukorwa  na Billboard.

Iyi ndirimbo ‘#Essence’ wizkid mbere yari yarayikoranye na Tems
Twitter
WhatsApp
FbMessenger