Imikino

Sitade ya Kicukiro :Umukino wa Police Fc na Etincelles urasubitswe

Umukino wagombaga guhuza Police Fc na Etincelles  kuri Sitade ya Kicukiro urasubitswe bitewe n’imvura nyinshi yaguye umukino ugiye gutangira.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Mata 2018 nshampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje, kuri sitade ya Kicukiro hari hagiye kubera umukino Police Fc yari kwakiramo  Etincelles Fc kuri stade ya Kicukiro ariko iy’ikipe y’i Rubavu itashe idatsinzwe , itsinde cyagwa se ngo inganye kuko umukino usubitswe nyuma y’uko abasifuzi barangajwe imbere na Uwikunda Samuel banzuye ko batakina mu mvura cyane ko n’ikibuga cyari cyuzuye amazi.

Uy’umukino wagombaga gutangira ku i saa cyenda n’igice abakinnyi n’abasifuzi bari biteguye kwinjira mu kibuga ariko imvura y’amahindu yari iri kugwa bituma batinjira mu kibuga , ku i saa kumi zuzuye neza  ni bwo abasifuzi binjiye mu kibuga maze babona  bidashoboka ko bakinira muri iki kibuga cyari cyuzuyemo amazi bahita banzura ko uyu mukino usubikwa.

Kubijyanye n’igihe uy’umukino uzasubukurirwa, abagize akanama k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ,FERWAFA, nibo bazatangaza amataliki.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger