AmakuruImikino

Sibomana Patrick yamaze gusinya muri Young Africans yo muri Tanzania

Rutahizamu w’Umunyarwanda Sibomana Patrick bita Papy, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ya Young Africans yo mu gihugu cya Tanzania.

Ni nyuma y’amezi atatu yari amaze akinira ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye.

Mu ijoro ryo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu musore ukina nka mababa (Winger) yahagarurutse hano mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Tanzania kumvikana na Young Africans.

Ikipe ya Young Africans iheruka gutwarwa igikombe cya shampiyona ya Simba, yatangiye kongera kwiyubaka mu rwego rwo kureba niba yazatwara igikombe cya shampiyona cy’umwaka utaha. Ni muri uru rwego yasinyishijemo Papy.

Uretse Sibomana Patrick, Young Africans yanamaze gusinyisha Umunya-Ghana Lamine Moro wakinanaga na Faustin Usengimana muri Buildcon FC yo mu gihugu cya Zambia.

Sibomana Patrick asanze muri Tanzania abandi Banyarwanda babiri, barimo Haruna Niyonzima na Meddie Kagere bakinira ikipe ya Simba SC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger