Amakuru ashushye

Sheebah Karungi yeretse Abanyarwanda ko kwambara ubusa ku karubanda ntacyo bimutwaye-AMAFOTO

Sheebah Karungi wavukiye Kawempe muri Uganda ku myaka ye 28 y’amavuko yagaragaje imyanya ye y’ibanga ubwo yarari mu gitaramo cya East African Party cyabereye i Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro.

Ibi yabikoze ubwo yarari ku rubyiniro ubwo yaririmbaga indirimbo ze zigiye zitandukanye , uyu muhanzikazi ufite izina rikomeye muri muzika haba muri Uganda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasurazuba yageze kurubyiniro yambyaye imyenda isa naho ari ukwambara ubusa.

Umuntu ntiyavuga ko ari imyenda ahubwo yari yambaye akantu kameze nk’ubwoya kari gahishye igice cyo hejuru gusa kuko haba ikariso yari yambaye ndetse n’ikibuno byose byari biri hanze bigaragarira buri wese dore ko urubyiriniro rwari rusa naho ruri hejuru noneho abaje mu gitaramo bari nko hasi.

Ibi ni nako kandi byari bimeze  ku mubyinnyi wa Sheebah bari bari kumwe ku rubyiniro. Sheebah yagiye ku rubyiniro akurikiye itsinda rya Tuff Gangz, agitunguka ku rubyiniro benshi bahise bahaguruka ndetse buri wese yashakaga kwihera ijisho uburyo uyu mukobwa umenyereweho kugorora umubiri abyina mu buryo bwose bushoboka, ibintu bitamenyerewe cyane.

Sheebah kandi ni we muhanzi wenyine muri iki gitaramo utaririmbye mu buryo bw’umwimerere.

Sheebah Karungi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger