Amakuru

Kigali: Bahisemo gusoza umwaka biba moto

Ku ya 31 Ukuboza, abaturage bo mu murenge wa Nduba akagari ka Gasanze bafashe abasore 2 aribo Uwiringiyimana Vedaste w’imyaka 26 na Ntawivugabose Jean Pierre w’imyaka 37 bari bibye moto.

Umuvigizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu asobanura uko byagenze  yavuze ko aba bombi bagiye mu gace k’ubucuruzi ka Gasanze bari kuri moto bagasanga aho indi yari iparitse bakayiba bakahasiga iyo bari bajeho.

 Yagize ati:”Aba bombi baje kuri moto bageze Gasanze baraparika bafata indi yari iparitse aho barayitwara bajya kuyihisha baragaruka bashaka gutwara ya yindi bari bajeho mbere, nibwo abaturage babafashe babashyikiriza Polisi ya Nduba ari naho ubu bafungiye. “
SP Hitayezu yashimiye abo baturage bafashe aba bagizi ba nabi,  anasaba abaturage gucunga umutekano w’ibintu byabo . Yagize ati:” Mu Rwanda hari umutekano,  ariko abantu nabo bagomba gucunga umutekano w’ibintu byabo kuko ntihabura ababaca mu rihumye bakabatwara byabo. ” ndetse yanasabye abafite ibinyabiziga kujya babifunga neza kugirango hatagira ubibatwara.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger