AmakuruImyidagaduro

Shakira mu bibazo bikomeye kubera gukoresha ibirango by’abanazi

Shakira Isabel Mebarak Ripoll umuhanzikazi ukomoka muri colombia yisanze mu bibizabo bikomeye kubera gukoresha imidali iriho ibimenyetso by’abanazi mu kumenyekanisha ibitaramo ” El Dorado World Tour ” ari gutegura bizenguruka Isi.

Ibitangazamakuru byo m’u Budage nibyo bya mbere byabonye ko iyi midali irimo ibimenyetso b’abanazi , bituma uyu muhanzikazi yamaganirwa kure n’abadage benshi nyuma yo kubona ibyo birango yakoresheje. Kampani “Live Nation ” ishinzwe ku menyekanisha ibikorwa bya Shakira bijyanye n’ibi bitaramo yahise isaba imbabazi kubera kwibeshya kwabayeho mugukora iyo midali.

Live Nation yasobanuye ko bakora  iyo midali bibanze ku mashusho ya kera yo muri Colombia ariko ntibamenyako hashobora kuzamo ibimenyetso by’abanazi nk’umusaraba wa mpande enye, isuba ry’umukara…. Iyi kamapani ikaba yiseguye ku bafana bibazaga by’inshi kuri Shakira n’ibyo bimenyetso , amafoto yiyo midali akaba yahise akurwa ku rubuga rwa Shakira.

Abafana barakariye cyane Shakira na kampani imenyekanisha ibikorwa bye  bavuga ko bidakwiye ku muhanzi nk’uyu yakoresha ibimenyetso atabanje gukora ubushakashatsi kuribyo. Shakira azakora bitaramo birenga 50 bikaba biteganyijwe gutangira mu kwezi kw’ Ugushyingo bikaba bizabera ku migabane itandukanye y’Isi ,ibi  bitaramo bishobora guhomba kubera aya makosa y’imidali yakozwe igamije kumenyekanisha ibitaramo bye (El Dorado World Tour).

Umudali Shakira yari kuzakoresha mu kwamamaza ibitaramo bye yise “El Dorado World Tour”
Iki nacyo ni kimwe mubimenyetso byakoreshwaga n’abanazi
Shakira uri mu myiteguro y’ibitaramo El Dorado World Tour
Twitter
WhatsApp
FbMessenger