AmakuruImyidagaduro

ShaddyBoo ntacyitabiriye igitaramo yatumiwemo i Burundi

Shadia Mbabazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya Shaddyboo ntabwo azagaragara mu gitaramo yatumiwemo i Burundi kubera kutizera umutekano we ,mugihe yaba ageze muri icyo gihugu.

ShaddyBoo ubusanzwe yamenyekanye cyane ku rubuga rwa Instagram akaba ari nayo mpamvu yari yatumiwe muri icyo gitaramo kizahuza ibyamamare bitandukanye bikoresha urwo rubuga.

Nyuma y’iminsi mike hategerejwe ko SahaddyBoo yerekeza mu Burundi, bitunguranye hasohotse amakuru avuga ko atakigiyeyo.

Amakuru ahamya ko Shaddyboo yamaze guhagarika ibyo kuzitabira iki gitaramo kubera kutizera neza umutekano w’i Burundi cyane ko kuva mu minsi ishize iki gihugu cyagiye kivugwamo umutekano mucye ku banyarwanda b’ibyamamare baba bashaka kujya gutaramirayo.

Aha ababanje kwanga kujya kuhataramira bari batumiwe ni Bruce Melody na Meddy bagombaga kuririmbayo mu mpera z’umwaka wa 2018.

Iki gitaramo Shaddyboo yari yatumiwemo byitezwe ko kizaba tariki 20 Nyakanga 2019. Iki gitaramo kukinjiramo bizaba atari ibintu bihendutse cyane ko bizaba ari ibihumbi icumi by’amafaranga y’Amarundi (10,000) mu gihe mu myanya y’icyubahiro ho bizaba ari amafaranga y’amarundi ibihumbi magana atanu y’amarundi (500 000) ku meza y’abantu bane ateye mu myanya y’icyubahiro.

ShaddyBoo yahagaritse ibyo kwitabra igitaramo cy’i Burundi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger