AmakuruImikino

Serie A; Ikipe ya Napoli yamaze kwigaranzura andi makipe yose bari bahanganiye igikombe

LIkipe ya Napoli yo mu gihugu cy’Ubutaliyani kuri uyu wa Kane 4 Gicurasi 2023, yamaze gushimangira ko yegukanye bidasuburwaho igikombe cya Shampiyona muri Serie A nk’uko iri rushanwa ryaho basanzwe baryita.

Ni nyuma y’imikino ibiri ya Shampiyona yaraye ibaye mu ijoro ryo kuri uyu wa kane, irangira iciye impaka ku ikipe igomba gutwara igikombe mu kabati kayo.

Umukino umwe wahuje Empoli yatsinze Bologna ibitego 3-1, na Napoli yafashijwe na Victor Osmhen kunganya na Udinese igitego 1-1.

Kunganya kw’ikipe ya Napoli, byatumye yuzuza amanota 80 mu mikino 33 imaze gukinwa muri Serie A. Lazio ya Kabiri ifite amanota 64. Bisobanuye ko mu mikino itanu isigaye ngo shampiyona irangire, harimo amanota 15 gusa.

Lazio ni yo yayabona yose, Napoli igatsindwa imikino yose isigaye, yakuzuza amanota 79. Bisobanuye ko igikombe cyamaze kubona nyiracyo.

Iyi kipe yaherukaga igikombe cya shampiyona, mu 1990. Bisobanuye ko yari imaze imyaka 33 igishaka ariko byaranze.

Abakunzi ba yo mu bice bitandukanye byo ku Mugabane w’i Burayi, basazwe n’ibyishimo ndetse bamwe barira amarira y’ibyishimo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger