Amakuru ashushyeImikino

Seninga yeguye ku mirimo ye yo gutoza Etincelles

Umutoza Seninga Innocent yatangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza Etincelles yo mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko ubuyobozi bwayo butubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye.

Hari hashize amezi atanu Seninga ari umutoza wa Etincelles nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka itatu. Yagiye muri Etincelles FC tariki ya 10 Kamena uyu mwaka, ayitoza mu mikino mike y’igikombe cy’amahoro mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2018/19 urangira.

Zimwe mu mpamvu yatanze, harimo kuba iyi kipe yarishe amasezerano bagiranye ndetse igashaka no kumuhuguza umushahara w’ukwezi kwa cumi, ndetse no kuba komite ari yo yamuguriye abakinnyi mu gihe mu masezerano bavugaga ko ari umutoza Seninga ugomba kuzabahitamo.

Igira iti “Nshingiye ku kuba mutarubahirije ibiri mu masezerano twagiranye mu ngingo ya gatatu yo gushaka kumpuguza umushahara w’ukwezi kwa cumi ndetse n’ingingo ya gatanu ivuga ko ngomba kwigurira bikarangira baguzwe na komite, neguye ku mirimo nari nshinzwe.”

Iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 11 muri shampiyona. Yatsinze imikino itatu, inganya ibiri indi ine irayitsindwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger