AmakuruImyidagaduro

Selena Gomez yatangaje ko yakoze ubukwe n’umugabo w’imyaka 68

Selena Marie Gomez w’imyaka 26 yaciye igikuba atangaza ko yakoze ubukwe ’umukinnyi wa filime w’umunyamerika Bill Murray w’imyaka 68.

Nyuma y’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga Selena Gomez ari kumwe na Bill Murray mu birori by’iserukiramuco rya sinema ‘Cannes Film Festival’ byabereye mu Bufaransa.  Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Selena Gomez yamaze amatsiko abibazaga ibyayamafoto.

Selena Gomez wigeze gukundana na Justin Bieber na The Weeknd yanditse yemeza ko yamaze gukora ubukwe na Bill kandi ko abyishimiye.

 “Ku nshuro ya mbere nitabira ibirori bya Cannes! Ntewe ishema no kuba ndi umwe mu bagize uruhare muri iyi filime nahuriyemo na Jim ndetse n’abandi bakinnyi. Ikindi nababwira n’uko Bill Murray nanjye twamaze gukora ubukwe,”

Nyuma y’ibavuzwe na Selena kurubuga rwa Instagram avuga ko  yarushinganye na Billy, abafana be bamwandikiye bamubwira ko igihe cyari kigeze kugira ngo yiyibagize agahinda yatewe n’umuhanzi Justin Bieber.

Bill Murray aganira na Vanity Fair, Billy yavuze ko yiyumvamo Selena Gomez ndetse ko ari ‘umwana mwiza’ yishimira imiterere ye n’uburyo agaragaramo.   Selena Gomez na Billy ni abakinnyi bibanze muri filime ‘The Dead Don’t Die’ yerekanwe muri ‘Cannes Film Festival.

Selena Gomez w’imyaka 26 y’amavuko ni umunya-Amerika w’umuririmbyi, umukinnyi wa filime akaba na ‘producer’. Bill Murray w’imyaka 68 we afite izina rikomeye mu bakinnyi ba filime, akaba n’umunyarwenya ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.
Amafoto yafashwe yasakajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa ari mu bihe byiza n’umukinnyi wa filime, Bill Murray.

 

https://www.instagram.com/selenagomez/?utm_source=ig_embed

Twitter
WhatsApp
FbMessenger