AmakuruImyidagaduro

Se wa Diamond ubayeho mu buzima bubi akomeje kumutakambira amusaba kumurwanaho

Abdul Juma Isack, se w’umuhanzi Diamond Platnumz akomeje gutakambira uyu muhanzi amusaba kumurwanaho akamukura mu bukene bukomeye arimo.

Muzehe Juma asanzwe afite ikibazo cy’ivi gituma amara igihe kinini muburiri, ku buryo rimwe na rimwe binamugora kuba yashobora gutambuka.

Avuga ku buzima abayeho yagize ati”Ubuzima bwanjye si bwiza kandi mpora ndwaye. Magingo aya, ivi ryanjye ririmo rimbabaza ku buryo bukomeye. Sinshobora gukora urugendo rurerure. Ndi mu buribwe bukomeye cyane ku buryo rimwe narimwe nanirwa kuva mu buriri.”

Uyu musaza w’imyaka 52 yifuza ko umuhungu we Diamond uza imbere mu bahanzi bafite agatubutse muri Tanzania yamurwanaho akamuha ibya ngombwa nkenerwa bimworohereza ubuzima.

Ati”Nakabaye mfite igisayidira aka Business gato mfite ku buryo ntavunika. Ndamutse mfite nk’imodoka byanyorohera cyane kwegereza abakiriya banjye ibyo bakenera. Ku bw’amahirwe make, nta bushobozi bwo kuyitunga mfite. Gusa birashoboka ko ihari hari icyo yafasha.”

Uyu musaza azabye imodoka umuhungu we nyuma y’iminsi mike amugejejeho ubusabe bw’uko yazamuha ubutumire ubwo azaba yarongoye umunyamakurukazi wo muri Kenya.

Muzehe Juma yatandukanye na Diamond cyo kimwe na mushiki we Queen Darleen nyuma yo kubabera umupapa gito.

Akomeje gusaba ibi kandi mu gihe mu minsi ishize yari yatangaje ko Queen Darleen(mushiki wa Diamond) atagomba gukora ku isanduku ye cyangwa kwitabira ishyingurwa rye mu gihe azaba yavuyemo umwuka. Yanavuze kandi ko Diamond azagira ibibazo bikomeye cyane mu gihe cy’urupfu rwe.

Ni mu gihe Diamond we aherutse gutangaza ko yumva yarafashije se mu buryo bwose bushoboka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger