Amakuru ashushye

Samuel Eto’o yavuze amagambo akomeye kuri Perezida Kagame

Mu butumwa rutahizamu w’ibihe byose mu gihugu cya Cameroon, Samuel Eto’o Fils yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimagije umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ku butwali bwe, kwitanga ndetse n’inyota afite yo kubona umugabane wa Afrika utera intambwe ishimishije mu iterambere.

Ku ifoto igaragara ku rukuta rwa Instagram rwa Samuel Eto’o, umukuru w’u Rwanda Paul Kagame mu ikositime y’umukara, ishati y’umweru, karavati y’umukara n’inkweto z’umukara yakoranye mu kiganza cy’iburyo na Samuel Eto’o nawe wambaye ikositime y’umukara, ishati y’umweru n’inkweto z’umukara, bose bari kumwenyura. Munsi y’iyo foto handitse amagambo ari mu rurimi rw’igifaransa avuga imyato, ubutwali anashimira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ku ruhare akomeje kugaragaza mu kwitangira umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yari muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi, bisa na ho Eto’o ari ho yahuriye na Perezida Kagame kuko ari ho asigaye aba ndetse akaba ari na Ambasaderi w’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

 Samuel Eto’0 ni umwe mu bakinnyi beza baranze ikinyejana cya 21. Yamenyekanye akinira amakipe atandukanye yo ku mugabane w’iburayi nka FC Barcelone, Real Madrid, Chelsea, Everton, Inter Millan ndetse n’ayandi menshi atandukanye.

Mu ikipe y’igihugu ya Cameroon ntibazibagirwa Eto’o Fils kuko yabahesheje ibikombe bibiri bya Afrika mu mwaka wa 2000 na 2002. Yanabahesheje kandi umudali wa zahabu mu mikino Olympic mu mwaka wa 2000.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger