Amakuru ashushye

Rya tabi abahanzi bakundaga gukoresha ryahagaritswe mu Rwanda

Rya tabi ryitwa Sisha , abahanzi ndetse n’abandi bifashishaga ahanini baritumagura mu gihe cyo gukora amashusho y’indirimbo, ryahagaritswe burundu mu Rwanda bitewe n’ingaruka mbi rigira ku buzima nkuko bigaragara mu itangazo Minisiteri y’ubuzima yashyize ahagaragara kuri uyu wa gatanu .

Minisiteri y’umubizima MINISANTE ivugako iri tabi rigira ingaruka mbi cyane ku kiremwa muntu, mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 ukuboza 2017, yategetse ko guhera none kuwa 15 Ukuboza gukoresha, kwinjiza mu gihugu cyangwa kwamamaza iri tabi rya Shisha bibujijwe mu Rwanda.

Minisiteri y’ubuzima hano mu Rwanda ihagaritse iri tabi nyuma y’bushakashatsi butandukanye bugaragaza ko rigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu ndetse ko uwayitumuye ntaho aba ataniye n’uwanyoye umuba w’amatabi kubera uburozi buyibamo.

Minisiteri y’ubuzima mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri Dr Diane Gashumba ivuga ko ibi bitabi  batumagura bica mu mupira bifite ubumara bwinshi butera cancer y’ibihaha bikanatera indwara z’umutima.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rivuga ko kunywa Shisha bigira ingaruka zishobora kuruta izo kunya itabi risanzwe. Ngo kuyinywa mu gihe cy’isaha, bingana no kunywa isegereti ziri hagati ya 100 na 200. Minisiteri y’ubuzima ikaba ivuga ko yahagaritse gukoresha Shisha ishingiye ku  bivugwa n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS.

Shisha ni uruvangitirane rw’ibinyabutabire rutanga umwotsi ukururwa hifashishijwe igikoresho bita “hookah”, ikunze kugaragara mu tubari aho usanga abantu bayitumura, abenshi bishimira uburyo ihumura.

Itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rihagarika gukoresha , kwinjiza no gukwirakwiza itabi rya Shisha
Twitter
WhatsApp
FbMessenger