AmakuruImikino

Rwatubyaye Abdul muri ba myugariro 4 bifuzwa mu bwugarizi bwa APR FC

Myugariro Rwatubyaye Abdul w’ikipe ya Rayon Sports ari muri ba myugariro bane bifuzwa na APR FC mu kwezi kwa mbere, mu rwego rwo gukomeza ubwugarizi bwayo bwakemanzweho n’umutoza Ljubomir Petrovic.

Mu kiganiro uyu mutoza ukomoka muri Serbia yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa nyuma wa Super Coupe ikipe ye yari imaze gutsindamo Mukura ku bitego 2-0, Petrovic yanenze abakinnyi bashya ubuyobozi bw’ikipe ye bwamuguriye, anagaragaza impungenge z’ukuntu ubwugarizi bwa APR FC bwabaho mu gihe Herve Rugwiro bwubakiyeho yaba avunitse.

Ati”“Dukeneye myugariro mwiza kandi ukomeye kugira ngo tuzitware neza mu marushanwa ya Afurika. Dufite abakinnyi beza mu yindi myanya ariko se mu bwugarizi ubu Herve (Rugwiro) avunitse ni inde wakina?”

Amakuru aturuka mu bahafi bakurikirana iyi kipe umunsi ku munsi avuga ko hari ba myugariro bane bamaze gutekerezwaho bashobora kuza gufasha ubwugarizi bwayo muri Mutarama ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba ryafunguye.

Uhabwa amahirwe menshi yo kuza gufasha ubwugarizi bwa APR FC, ni Emery Bayisenge kuri ubu udafite ikipe akinira. Uyu musore wahoze akinira iyi kipe akaza kuyivamo yerekeza muri KAC Kenitra yo muri Maroc, nta kipe afite magingo aya nyuma yo gutandukana na USM Alger yo muri Algeria yari yarasinyiye mu minsi ishize nyuma akaza kunengwa n’umutoza wayo.

Emery Bayisenge.

Undi watekerejweho mu gihe ibya Emery byaba bidakunze ni Rwatubyaye Abdul usanzwe ari myugariro wa Rayon Sports. Cyo kimwe na Emery, uyu na we yamenyekanye muri APR FC dore ko we yanakuriye mu ishuri ry’umupira w’amaguru ryayo. Uyu musore yavuye muri iyi kipe muri Nyakanga 2016 yerekeza muri Rayon Sports. Magingo aya n’umwe muri ba myugariro Rayon Sports yubakiyeho, bikaba bishobora kugora cyane ikipe ya APR FC kumwisubiza n’ubwo binashoboka ku rundi ruhande.

Uwa gatatu wongeye gutekerezwaho ni myugariro Aimable Nsabimana wavuye muri APR FC mu mpeshyi y’uyu mwaka akerekeza mu gihugu cy’Ubuhinde. Igenda ry’uyu musore risa n’aho ryatunguye abantu benshi barimo n’umutoza we Petrovic, bityo bikaba bivugwa ko ashobora kongera kugarurwa na APR FC mu rwego rwo kuziba icyuho mu mutima wa Defense.

Nsabimana Aimable.

Uwa kane warebwaho mu gihe iby’aba bose byaba byanze ni myugariro Kayumba Sotel usanzwe ari kapiteni wa AS Kigali. Uyu musore uherutse kongera amasezerano muri iyi kipe y’Abanyamugi biravugwa ko ari we ushobora kuza gufasha mu bwugarizi bwa APR FC, dore ko ari umukinnyi mwiza wanagiye yiyambazawa mu mikino imwe n’imwe y’ikipe y’igihugu Amavubi.

Kayumba Soter

Hategerejwe kureba uwo APR FC izegukana muri aba bose mu rwego rwo gufasha ubwugarizi bwayo bukemangwaho na benshi.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger