AmakuruImyidagaduro

Rwarutabura yari akuwemo iyo kotsa yihaye ibyo kubyinisha Marina

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 28 Gashyantare Rwarutabura uzwi mu bafana bakomeye ba Rayon Sports, bari bamukuyemo iyo kotsa yihaye kujya kubyinisha Marina.

Hari mu gitaramo cyahuje abahanzi batandukanye cyafashaga abatuye i Musanze kwishimira Tour du Rwanda ya 2019 dore ko asiganwa ariho ryari ryageze.

Abahanzi batandukanye basusurukije abantu benshi bari bahuriye muri Stade Ubworoherane iri mu mujyi wa Musanze, Marina ageze ku rubyiniro ni bwo Rwarutabura yari ahuye n’akaga.

Marina yageze ku rubyiniro abyinisha umubyimba arina ko azunguza ikibuno bikarangaza benshi mu bari aho, hari aho yageze asaba ko umusore wamubyinisha, hazamuka umwe barabyinana.

Marina ari kubyin ni bwo Rwarutabura yuriye urubyiniro nk’iya gatera ashaka kubyinisha uyu muhanzikazi ahageze abari bashinzwe umutekano bari bamurabye ivu, bahamukura nabi kuko nta wari umuhamagaye.

Iki gitaramo cyahuje abahanzi batandukanye nka Butera Knowless, Riderman, Social Mula, Dream Boys, Marina, Igor Mabano na Sintex.

Kanda hano urebe amafoto y’uko byari byifashe muri iki gitaramo n’uburyo abahanzi bari bambaye

Rwarutabura nawe yamusanze ku rubyiniro ngo babyinane bahamukura nabi

Marina yatunguye abanya-Musanze cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger