AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RwandAir yatangiye gukorera ingendo i Kinshasa

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 17 Mata 2019, hatangijwe ku mugaragaro ingendo zo mu kirere hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aho kuri ubu indege ya Mbere ya RwandAir yamaze guhaguruka i Kigali yerekeza Kinshasa (DRC).

Abinyujije kuri Twitter,umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Eng. Uwihanganye Jean de Dieu avuga ko RwandAir itangiranye ingendo eshatu izajya ikora buri cyumweru.

Yongeyeho ko  mu kwezi gutaha kwa Gicurasi, haziyongeraho izindi ngendo eshatu za n’ijoro.

Kuri Twitter sosiyeti y’ubwikorezi bwo mu kirere y’u Rwanda, yatangaje ko umunsi w’amateka wari utegerejwe washyize uragera, aho indege y’u Rwanda yahagurutse i Kigali igana i Kinshasa.

Umujyanama wa  Perezida  Tshisekedi  witwa Nicole Ntumba Bwatshia wari mu itsinda ryaganiriye n’iry’u Rwanda yavuze ko igihe kigeze ngo ibihugu byombi bisanzwe ari ibituranyi bitangire bihahirane bikoresheje inzira yo mu kirere.

Ubu buhahirane yavuze ko bwaba intandaro y’amahoro arambye.

Ibiganiro byo gutangiza ingendo za Rwandair byatangiye ku mugaragaro muri Werurwe, 2019 ubwo itsinda ry’u Rwanda ryajyaga i Kinshasa kuganira na Perezida Tshisekedi kuri iyi ngingo.

Itsinda ry’u Rwanda ryari ririmo umuyobozi wa Rwandair, Mme Yvonne Makolo n’abo mu kigo k’indege za gisivili mu Rwanda.

Nka kompanyi ya Leta y’u Rwanda, Rwandair yatangiye gukora bushya (nyuma y’icyahoze kitwa AirRwanda) mu Ukuboza 2002.

Imaze kugira indege 12 zirimo Boeing (4) 737- 800NG, Boeing (2) za 737-700NG, Bombardier ebyiri za CRJ900NG, Bombardier ebyiri za Q-400NG na Airbus A330 ebyiri zigezweho.

Iyi kompanyi ubu ijya mu mijyi 27 muri Africa, ikanakora ingendo mu Burasirazuba bwo Hagati, Aziya n’Uburayi.

Ubu ikaba yatangiye ingendo i Kinshasa ndetse isanganywe umugambi wo gutangira ingendo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Itsinda ryari riyobowe na Yvonne Makolo ubwo ryahuranga na Perezida Tshisekedi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger