AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RwandAir iratangira ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israel

Ku isaa Sita n’igice (12;30Am) z’irijoro taliki ya 25 Kamena 2019, Ikompanyi ya RwandAir itwara ibintu n’abantu irakora urugendo rwayo rwa Mbere rwerekeza i Tel Aviv muri Israel.

Uru rugendo ruje ari igisubizo ku bantu batandukanye bakorera ingendo muri Israel, haba abakora ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’abakiristo bahakorera urugendo rutagatifu basura ahantu n’ibintu bitandukanye bivugwa muri Bibiliya.

Nyuma y’uru rugendo rwa Mbere rubimburira izindi zizajya zikorerwa muri iki gihugu, biteganyijwe ko RwandAir izajya yerekeza muri iki gihugu inshuro eshatu mu Cyumweru, ni ukuvuga ku wa kabiri, ku wa kane no ku wa gatandatu.

Ni ingendo zizajya zikorwa hifashishijwe indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG ifite imyanya 354, harimo imyanya 16 y’icyubahiro (Business class) n’imyanya 138 ahasanzwe (Economy class).

Mu gihe i Tel Aviv habaye ahantu ha 29 RwandAir ikorera ingendo ku isi, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, ku rubuga rw’iyi kompanyi y’indege, yatangaje ko bizaba igisubizo ku bakunda gusura ubutaka butagatifu muri Israel.

Agira ati “Kongera Tel Aviv mu ngendo zacu biri mu mugambi mugari dufite wo guhuza u Rwanda n’Isi. Tel Aviv ni umwe mu mijyi iyoboye isi mu ikoranabuhanga, tukaba twiteguye gutangira gutwara abakorerayo ubucuruzi ndetse na ba mukerarugendo bajya muri Israel gusura Ubutaka Butagatifu.”

Akomeza agira ati “Ni amahirwe akomeye yo koroshya ingendo no kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda na Israel.”

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, umwe muri bari bugende muri iyi ndege, yanditse kuri Twitter ye ati “Mfite amashyushyu menshi yo kujyana na RwandAir mu rugendo rwayo rwa mbere i Tel Aviv.”

Ingendo za RwandAir i Tel Aviv ku kibuga cya Ben Gurion Airport muri Israel, mu Burasirazuba bwo Hagiti, zije ziyongera ku za Dubai muri icyo gice cy’isi.

Mu minsi ishize nibwo iyi Kompanyi iherutse gutangaza ko yatangije ingendo zayo zerekeza Guangzhou Baiyun mu Bushinwa aho indege yo mu bwoko bwa Airbus A330 ariyo yerekezayo.

Kugeza ubu RwandAir ifite indege 12 zirimo Airbus A330 – 300 imwe, Airbus A330 – 200 imwe, Boeing 737-800NG enye, Bombardier Q-400 Next Gen ebyiri, Bombardier CRJ-900 NextGen ebyiri na Boeing 737-700NG ebyiri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger