AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda : Umuhungu w’imyaka 13 yishwe na COVID-19

Mugihe u Rwanda rukomeje kongera umubare wabakingirwa icyorezo cya COVID-19 ari nako ubu abantu abangana 30% by’abaturarwnda bamaze guhabwa doze ebyiri z’uru rukingo.

Ku munsi w’ejo taliki ya 8 Ukuboza Minisiteri y’Ubuzima “MINISANTE” nk’uko ibigenza umunsi ku munsi yatangaje ko mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 15, bakaba babonetse mu bipimo 9,186.

Hagati aho umuntu umwe yishwe n’icyo cyorezo, akaba ari umuhungu w’imyaka 13 y’amavuko.

Uyu yujuje umubare w’abantu 1,344 bamaze kwitaba Imana mu Rwanda bazize icyo cyorezo.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije mu butumwa yanyujije kuri Twitter yavuze ko intego u Rwanda rwari rwihaye mu bijyanye no gukingira muri uyu mwaka wa 2021, yagezweho uyu munsi.

Muri ubwo butumwa, Dr Daniel Ngamije yagize ati “Uyu munsi u Rwanda rwageze ku ntego mu bijyanye no gutanga inkingo za COVID-19 wa 30% y’abagombaga kuba bahawe doze ebyiri z’urukingo muri 2021.”

Dr Ngamije yakomeje avuga ko u Rwanda kandi rufite intego yo kuba rwarakingiye nibura 70% y’abaturarwanda kugera mu kwezi k’Ukuboza 2022.

Minisitiri Ngamije yakomeje agira ati “Uyu musaruro ushimije tuwukesha imiyoborere myiza, imikoranire, guhuza ibikorwa ndetse n’umusanzu w’abaturage.”

U Rwanda rumaze guhabwa doze z’inkingo zikabakaba miliyoni 13 zirimo izo rwahawe n’Ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza binyuze muri gahunda yo gusaranganya inkingo yiswe COVAX.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger