AmakuruPolitiki

Rwanda: Bigiye gusubirwamo ku bantu barega abandi bababeshyera

Umukozi w’Ihuriro ry’Imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (LAF), Me Jean Paul Ibambe, avuga ko mu kuvugurura amategeko mpanabyaha biriho gukorwa kuri ubu, hateganywa ko kurega umuntu umubeshyera biza kujya bifatwa nk’icyaha.

Yabibwiye abanyeshuri bo mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye (UR-Huye) mu biganiro bagiranye tariki 14 Kamena 2023, ubwo yabasobanuriraga ibya politiki y’ubutabera mpanabyaha n’iy’uburyo bwo gukemura amakimbirane hatifashishijwe inkiko zemejwe muri Nzeri 2023, n’imishinga y’amategeko atuma zishyirwa mu bikorwa ikaba iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Me Ibambe yasobanuye ko izi politike n’aya mategeko akiri mu mishinga byatekerejweho nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe, bikagaragara ko hari ibihano byatangwaga mu buryo budashyira mu gaciro ugereranyije n’ibihe tugezemo.

Yagize ati “Washoboraga gusanga nk’umuntu yibye inkoko agafungwa umwaka wose, adakora, Leta ahubwo ugasanga imutanzeho amafaranga miriyoni eshatu, enye cyangwa eshanu ku mwaka, nyamara inkoko yibye ifite agaciro k’ibihumbi bitatu cyangwa bine.”

Yunzemo ati “Mu by’ukuri washoboraga gusanga hari icyabimuteye, ariko mu buryo yaburanishijwe hatarabayeho kureba izo mpamvu. Kuri ubu turavuga ngo ese nta kureba uko inkoko yibwe yagaruzwa, hagatangwa igihano kidahombya Leta, ariko na none kitabuza uburenganzira bw’ibanze uwakoze cya cyaha?”

Ngo hanatekerejwe ku kuba hashyirwaho ingamba zihutisha imanza, umuntu ntafungwe by’agateganyo nk’igihe cy’imyaka itatu ategereje kuzaburana, bikarangira abaye umwere nta n’aho yajya kubaza ibya ya myaka itatu amaze afunze by’agateganyo.

Aha ni na ho yasobanuye ko kurega undi hanyuma bikazagaragara ko wari wamubeshyeye nkana bizajya bifatwa nk’icyaha.

Ati “Tekereza uyu munsi nkureze nkubeshyera ugafungwa by’agateganyo igihe cy’imyaka ibiri hanyuma ukazaba umwere! Mu by’ukuri haba hagomba kuboneka umuntu uryozwa icyo kintu. Niba rero bigaragaye ko yabeshye abigambiriye, bizafatwa nk’icyaha.”

Abanyeshuri bakurikiye ibiganiro bavuze ko mu byo bungutse harimo kuba izi politike zifite akamaro kuko zizarinda ibihombo byaturukaga ku kujya mu nkiko kuko ibibazo bizajya bikemurirwa mu miryango n’ahandi abantu bahurira.

Pakita Francesca ati “Tekereza nk’umutu yakwibye ihene, noneho mu rwego rwo kugira ngo uyibone no kuvuga ko wanze agasuzuguro ugashaka umwavoka, hanyuma ukagurisha inka! Urumva ko ari ibintu bidakwiye, ku buryo gushaka uko bikemurirwa nko mu muryango ari byo byiza.”

Ishimwe yamwunganiye agira ati “Ikindi uwatsinze ni byo ataha yishimye, ariko uwatsinzwe hari igihe atanyurwa, akaba yagira n’inzika, akaba yakwegera uwo yakoreye icyaha akamukorera ibindi birenzeho. Ubu butabera buzazana ubwumvikane.”

Mu bindi biteganywa muri ziriya politike n’amategeko ari kuvugururwa harimo kuba mu bihe biri imbere abari mu magororero (ntacyitwa amagereza), bazajya baganirizwa, bikazabafasha gutaha baragororotse.

Ikindi, ngo birateganywa ko abakoze ibyaha byoroheje batazongera kuzajya bafungirwa hamwe n’abakoze ibikomeye mu rwego rwo kurinda ko uwagiye mu igororero yari umunyabyaha woroheje yahigira ibibi akazataha yarabaye umunyabyaha ruharwa, aho kugororoka.

Inkuru dukesha KigaliToday

Twitter
WhatsApp
FbMessenger