AmakuruAmakuru ashushye

Rwanda: Batandatu basanzwemo covid -19 mu gihe barindwi batashye

Umubare wa banduye icyorezo cya Coronavirus ukomeje kwiyongera,nk’uko ibipimo byafashwe mu masaha 24 ashize bibigararaza.

Bamwe mu bantu barindwi bari barwaye Coronavirus basezerewe mu bitaro mu gihe umubare w’abanduye mu Rwanda wageze ku 126 nyuma y’uko abantu batandatu basanganywe ubwandu mu bipimo 1160 byafashwe mu masaha 24 ashize.

Kuva umurwayi wa mbere abonetse mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, hamaze kuboneka abantu 126 barwaye Coronavirus, muri bo abantu 25 barasezerewe nyuma yo gusuzumwa bagasanganta bwandu bafite mu maraso yabo, mu gihe nta n’umwe uritaba Imana.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ryo kuri iki Cyumweru rivuga ko ‘abantu batandatu batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye Coronavirus mu Rwanda,aba bagaragaweho Coronavirus bose bahise bashyirwa mu kato kandi hakomeje gushakishwa abantu bose bahuye nabo kugira ngo basuzumwe ndetse bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Aba batahuweho Corona virus bahise bashirwa mu kato ahabugenewe,naho abamazemo iminsi bitabwaho barimo koroherwa, ndetse abenshi ubu nta bimenyetso bya Corona virus bagaragaza, kandi nta n’umwe urembye.

Leta y’urwanda yafashe ingamba zo guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus. Ku wa 1 Mata 2020 nibwo Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera iminsi 15 ku ngamba zafashwe zo guhangana na Coronavirus zirimo gufunga imipaka no kuguma mu rugo, ingendo zigakorwa gusa n’abajya gushaka cyangwa gutanga serivisi zihutirwa nko guhaha no kwivuza.

Iyi minsi izageza ku wa 19 Mata 2020.

Abanyarwanda basabwa gukomeza kwitwararika, ndetse nk’uko byatangajwe na Leta y’u Rwanda, abantu bose basabwa kuguma mu ngo, gukaraba intoki kenshi hifashishijwe amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe, kubahiriza intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi no gushyira mu kato k’ibyumweru bibiri uwinjiye mu Rwanda wese.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger