AmakuruAmakuru ashushye

Rwamagana: 70 bafashwe bareba imikino ya Chamions League

Mu Karere ka Rwamagana, inzego z’umutekano zataye muri yombi abantu 70 barebaga imikino y’Amakipe yabaye aya mbere  i Bulayi ‘UEFA Champions League’, muri iki gihe cy’icyunamo.

Bamwe basanzwe mu cyumba cyerekanirwamo imikino abandi bane basangwa bari gukina imikino y’amahirwe imenyerewe nka ‘Betting’, mu Murenge wa Kigabiro mu gace kazwi cyane ka Buswayirini.

Mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa byo kwidagadura no kwishimisha mu ruhame ntibyemewe. Aba bafashwe babirenzeho bajya kureba imikino.

Imikino yabaye mu ijoro ryakeye yahuzaga Manchester United na FC Barcelona ndetse na Ajax na Juventus.

Abafashwe bakaba bahise bajyanwa mu kigo ngororamuco ‘Transit Center’ gisanzwe cyakira abantu kugira ngo bagororwe.

Andi makuru yaje kumenyekana ni uko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane mu nama yahuje ubuyobozi bw’inzego z’umutekano n’ubw’Akarere ngo bwanzuye ko babanengera mu ruhame ubundi bakabarekura.

Aba 70 bafashwe mu gihe ku wa Kabiri, inzego zishinzwe umutekano zafatiye abantu 25 mu rugo rw’uwitwa Mutabazi William utuye mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, bareba imikino iyi mikino  ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi, UEFA Champions league.

Imikino barebaga niyahuzaga Tottenham Hotspurs na Manchester City, Liverpool na FC Porto.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger