Amakuru

Rutsiro: umuganga ukurikiranweho kwiba ibikoresho by’ikigo nderabuzima yakoreraga

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Kamena, Polisi y’igihugu ikorera mu murenge wa Kivumu ho mu karere ka Rutsiro,   yafashe umuganga witwa Ngiruwonsanga Jean Damascene w’imyaka 31 y’amavuko wakoraga aho bafatira ibizamini by’abarwayi (laboratoire) ku kigo Nderabuzima cya Kayove yibye ibikoresho yakoreshaga mu kazi.

Nk’uko tubikesha urubuga rwa Polisi y’igihugu, Ngiruwonsanga akurikiranweho kwiba ibikoresho birimo birimo inshinge amapaki abiri (2), udukoresho bifafisha bapima ubwandu bwa virusi itera Sida amapaki atatu (3) n’ibikoresho birinda intoki umwanda amapaki 13.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Innocent Gasasira yavuze ko Ngiruwonsanga yafashwe n’abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi.

Ati “Ubwo abapolisi bari mu kazi bahagaritse moto yo mu bwoko bwa TVS ifite icyapa kiyiranga RB151U basaka mu gikapu cy’uwari uyitwaye basanga harimo ibikoreho byo kwa muganga abajijwe aho abikuye avuga ko abivanye ku bitaro bya Murunda abijyanye ku kigo nderabuzima cya Nyakiriba kuko ngo bari babigurijwe n’umukozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakiriba witwa Richard.”

Yakomeje avuga ko Polisi yakomeje kumubaza aho bigiye avuga ko abijyanye ku kigo nderabuzima cya Kinunu bamusaba gutanga nimero ya telefoni y’umukoresha we kugira ngo abahe ubusobanuro burushijeho arabyanga. Ako kanya nimero y’umukoresha we Polisi yahise iyishaka, bamuhamagaye avuga ko ibyo bikoresho atigeze atanga amabwiriza yo kugira aho bijya.

Nyuma basuzumye ibyo bikoresho basanga bihuje nimero n’ibikoresho byahawe ikigo nderabuzima cya Kayove aho Ngiruwonsanga yakoraga, niko guhita bamushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Kivumu, naho ibikoresho bisubizwa ikigo Nderabuzima cya Kayove.

CIP Gasasira yasabye abakozi kwirinda gusahura umutungo w’ikigo bakorera kimwe n’uw’igihugu kuko bihanwa n’amategeko kandi leta iba yawutanzeho amafaranga kugira ngo ufashe abaturage.

Ati “Leta igura imiti n’ibikoresho byo kwa muganga kugira ngo abaturage barusheho kugira ubuzima buzira umuze, iyo umuntu yibye ibikoresho byo kwa muganga abashyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga, bikanasubiza inyuma serivisi zitangirwa kwa muganga kuko umurwayi uje kwivuza abura ikimuvura.”

CIP Gasasira yaburiye abagura ibikoresho by’ibyibano kubireka kuko bihanirwa n’amategeko, anasaba n’abayobozi b’ibigo runaka kujya bakurikirana abakoresha babo no kugenzura ibikoresho by’ikigo bashinzwe.

Yasoje asaba abaturage kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi bakora kuko aribyo bizateza imbere igihugu n’imiryango yabo muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger